Umubyeyi wa Davis D ntavuga rumwe n’abashinja umuhungu we kuririmba ibishegu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi impaka ni nyinshi mu bakurikiranira hafi umuziki, hamaze kuvukamo uruhande rushinja abahanzi kuririmba ibihangano birimo amagambo y’ibishegu, n’urundi rutabyumva kimwe n’aba. Umwe mu bahanzi bakunze gushinjwa kuririmba ibishegu, ni Davis D watunzwe agatoki mu ndirimbo “Dede” na “Micro” iherutse gusohoka mu minsi ishize.

Nubwo akunze gutungwa agatoki, abareberera inyungu ze, Umubyeyi we n’uyu muhanzi nyirizina, ntabwo bavuga rumwe n’abashinja uyu musore kuririmba ibishegu.

Umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene yavuze ko abahanzi badakwiye gucirwaho iteka kandi batarigeze berekwa ibyo bagenderaho kugira ngo babone aho batagomba kurenga.

Yakomeje agira ati“Mbere yo kubaciraho iteka no kwangiza uburenganzira bw’umuhanzi, hasobanurwa amagambo umuntu yaririmbye bihabanye n’ibyo nyiri ubwite yavuze, Leta nishyireho urwego rushinzwe kureba ibyo bintu, runabigishe.”

Bukuru yavuze ko atumva impamvu abantu bose bahagurukiye kugaba ibitero mu muziki, nk’aho ibiri kuririmbwa hari ikibazo gikomeye byateje mu gihugu.

Yasabye abari guca intege abahanzi kuzibukira ahubwo bakagerageza kubashyigikira kuko ari bamwe mu bafatiye runini igihugu. Yifashishije urugero rw’uburyo bari mu bagerageje gususurutsa abanyarwanda muri ibi bihe byari bikomeye bya Covid-19.

Bukuru avuga ko nk’umubyeyi w’uyu muhanzi unacungira hafi iterambere ry’umwana we, atakwemera ko umuhungu we aririmba ibintu bibi byangiza umuco w’abanyarwanda.

Ati “Njye nderera igihugu sinirerera njyenyine. Atannye cyangwa akava mu murongo nanjye ubwanjye naba uwa mbere mu kumugorora. Nifuza ko uyu mwana yazagirira akamaro. Sinafata amafaranga yanjye ngo nyashyire mu muhanzi uri kwangiza igihugu.”

Umuhanzi nyiri izina we abivugaho iki?

Davis D avuga ko ababazwa n’abantu bamushinja kuririmba ibishegu. Yagize ati “Njye ntabwo ndirimba ibishegu, ndirimba ibyo abantu bakunda.”

Uyu muhanzi yaburiye abakoresha ibishegu mu ndirimbo zabo, abasaba kujya bagaragaza ikigero cy’abantu bifuza ko bazireba.

Davis D yagize ati“Ku bantu baririmba ibishegu, nushyiraho ibyo bimenyetso bizaba bigaragaza ko hari abafite ikigero cy’imyaka runaka batemerewe kureba izi ndirimbo bitewe n’imyaka bafite.”

Yagaragaje ko abaririmba ibishegu nabo baba bafite abo babigeneye, icyakora bakeneye kubagaragaza kugira ngo hatagira ababangamirwa.

Ati “Igihe ibi bizaba bigezweho, yaba umuhanzi ndetse na sosiyete nyarwanda, nta ruhande na rumwe ruzaba rubangamiwe kuko abantu bazaba basobanukiwe abagenewe ubutumwa buri mu ndirimbo.”

Davis D yavuze ko inzego zibishinzwe zikeneye gusobanura neza ibishegu bityo ntibikomeze gushyira abakunzi b’umuziki mu rujijo. Ngo bizanabarinda kwitiranya ibihangano by’abo n’ibyitwa ibishegu nyamara we atari byo yaririmbye.

Bagenzi Bernard, umujyanama wa Davis D akaba na nyiri Incredible Record, asanga hakenewe ko abanyamategeko basobanura neza ibyitwa ibishegu mu buryo bw’amategeko.

Icyakora nanone yaciye amarenga ko mu gihe itegeko ryaba rifite uko risobanura ikitwa igishegu umuntu agasebya ibihangano by’umuntu mu buryo bunyuranye n’amategeko ashobora kuzabiryozwa.

Micro ni imwe mu ndirimbo itaravuzweho rumwe

Davis D yahakanye ibvyo kuba aririmba ibishegu mu ndirimbo ze
Umubyeyi wa Davis D ntavuga rumwe n'abashinja umwana we kuririmba ibishegu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .