Urukundo Nayituriki afitiye Butera Knowless rwatumye amuhimbira indirimbo ngo arebe ko bahura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Imyaka umunani irashize Nayituriki Aline ari umufana wa Butera Knowless, nyuma y’igihe akunda ibihangano bye, ubu yatangiye urugendo rwo kwifuza kuba yahura n’uyu muhanzikazi wamutwaye umutima. Ubu yahisemo kumukorera indirimbo ngo wenda nayumva azemere ko bahura.

Nayituriki watangiye gukunda Knowless akiri muto mu myaka, ntabwo yagiye agira amahirwe yo kwitabira ibitaramo bye.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye (ubu ni umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo) yifuje kwitabira igitaramo cya Igor Mabano cyari giteganyijwe muri Werurwe 2020 aho yari afite icyizere cyo kubona Knowless ariko nacyo birangira kitabaye kubera icyorezo cya Covid-19.

Uyu mukobwa usanzwe ari umuhanzi ukiri muto akaba akorera umuziki mu karere ka Kirehe, yahisemo kumukorera indirimbo yise “Role Model” ngo arebe ko byibuza nayumva azamuha amahirwe yo kuba bahura.

Mu magambo ye Nayituriki yagize ati ”Ubundi kuva nkiri umwana nakundaga umuziki, cyera iwacu baguze televiziyo mbonaho Butera Knowless. Byagiye binganza nkumva ndashaka kumubona cyane, ndavuga nti nkuwamuhimbira indirimbo wenda yayumva akazemera ko tubonana.”

Avuga ko aramutse ahuye na Knowless yaba aruhutse mu mutima, ati “Mba numva ntazi, icyo gihe wenda nakwicara nkarira nkaruhuka nkavuga nti inzozi zanjye zibaye impamo.”

Uyu mukobwa avuga ko yaba iwabo mu rugo cyangwa mu gace k’iwabo babizi ko akunda bikomeye Butera Knowless ku buryo “mu rugo ho sinshobora gusinzira ntari kumva indirimbo ya Knowless”.

Nayituriki avuga ko yagerageje inzira nyinshi zo kuba yahura na Butera Knowless ariko ntahirwe, aho yatanze urugero rw’uburyo yajyaga ashaka kuganira na Igor Mabano ngo abe yamufasha ariko undi ntabishyiremo imbaraga.

Nayituriki umaze imyaka ibiri yinjiye mu buhanzi, avuga ko yahisemo kuririmbira Knowless ngo wenda arebe ko byazamufasha kubona n’amaso uyu muhanzikzi w’icyamamare yihebeye.

Ikiganiro na Nayituriki Aline ukunda bikomeye Butera Knowless

Indirimbo Nayituriki yahimbiye Butera Knowless

Nayituriki Aline akunda bikomeye Butera Knowless, byatumye amukorera indirimbo ngo arebe ko yatuma babonana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .