Mike Karangwa yerekanye uburyo umuziki nyarwanda watunga abawukora, ukaninjiriza igihugu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino ku Isi, umuziki ni kimwe mu byinjiriza igihugu akayabo ndetse abawukora kinyamwuga usanga barabaye abaherwe.

Mu Rwanda yaba abahanzi ndetse n’abakunzi babo bakomeje kwibaza igihe umuziki uzakungahaza abawukora ndetse bakanaba ibirangirire byo kumenyekanisha igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Ingero ni nyinshi yaba muri Afurika ndetse no hanze yayo, abahanzi bakungahajwe n’umuziki ndetse byungukira n’ibihugu byabo. Urugero rwa hafi tutagiye gufata nyinshi ni Diamond wo muri Tanzania.

Birasaba iki ngo abahanzi nyarwanda nabo bagere kuri ibi byose? Muri iyi nkuru twiyambaje Mike Karngwa nk’umwe mu bantu bazi umuziki ndetse bakurikiranira hafi iterambere ryawo umunsi ku wundi.

Ni umwe mu bahanzi bakanyujijeo, akaba umunyamakuru w’umunyabigwi mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse n’umwe mu bajya bashora imari yabo mu muziki.

Abahanzi nyarwanda bahagaze bate mu ruhando mpuzamahanga?

Benshi mu bahanzi b’Abanyarwanda bahanganye no kugaragaza ubushobozi bwabo mu ruhando mpuzamahanga mu rwego rwo kwagura umuziki wabo.

Ku bwa Mike Karangwa, kugeza ubu abahanzi batatu nibo abona ko bahagaze neza muri uyu mujyo;

Uwa mbete ni Bruce Melodie umaze kuzamura izina rye mu karere. Uyu muhanzi amaze kuba icyamamare mu Burundi, azwi muri Uganda ndetse na Kenya.

Undi muhanzi umaze kugaragaza ubushake mu kuvana izina rye mu Rwanda, ni The Ben. Amaze kuzamura izina rye muri Uganda, u Burundi, Kenya ndetse n’igice cy’uburasirazuba bwa Congo.

Aba biyongeraho Meddy umaze kuba ikirangirire muri Tanzania, Uganda, Kenya, u Burundi no mu bindi bihugu bitandukanye by’umwihariko binyuze mu ndirimbo ze nka “Slowly”.

Bizasaba iki ngo abahanzi b’abanyarwanda bambuke imipaka?

Mike Karangwa yavuze ko umuhanzi ari we rufunguzo rwo kwambutsa umupaka umuziki we.

Yagize ati”Umuhanzi niwe wa mbere ufite urufunguzo kuko niwe ugomba kubanza kugira intego z’aho aganisha umuziki we.”

Nyuma y’uko umuhanzi amenye icyo ashaka nibwo atangira gushaka umushoramari wamufasha kugera ku nzozi ze.

Ati ”Akimenya intego ze mu muziki aba agomba gushaka umufasha kuzigeraho, agashaka umufatanyabikorwa. Amwereka uko ari imari yashorwamo amafaranga ikunguka bityo bagatangirana urugendo.”

Nyuma yo kubona umushoramo amafaranga, Mike Karangwa avuga ko baba bagomba kwicara bakiga isoko ndetse bakagura n’ikipe bakorana.

Ati”Umuhanzi aba agomba kugira ikipe yuzuye imufasha kuko umuziki usaba ibintu byinshi, rero agomba kuba afite ikipe yuzuye.”

Yavuze ko nyuma yo kuzuza ikipe y’abakorana n’umuhanzi bagafatanya kwiga isoko neza, haba hakurikiyeho gukora cyane bishobora kubageza ku kugera ku nzozi zabo.

Kenshi abahanzi batekereza ko kwamamara ku rwego mpuzamahanga bizaturuka ku gukorana indirimbo na bagenzi babo bo hanze.

Mike Karangwa yifashishije ingero z’izakozwe mbere, yavuze ko nta kamaro izi ndirimbo zimarira abahanzi bo mu Rwanda ahubwo usanga zifasha abo bakoranye.

Ikindi kiba kibabaje ni uko usanga abahanzi bo mu Rwanda bishyura akayabo abo hanze ariko ugasanga nta n’icyo babafashije mu kumenyekanisha ibyo bihangano iwabo.

Mu gihe umuziki waba ukozwe neza, usibye kwinjiriza uwukora akayabo, waninjiriza igihugu

Mike Karangwa avuga ko mu gihe umuhanzi yaba afite umufatanyabikorwa umushoramo amafaranga, bakiga neza isoko byakungukira abakora ubuhanzi n’Igihugu muri rusange binyuze mu misoro.

Uretse imisoro, umuhanzi umwe wabaye mpuzamahanga aha imirimo urubyiruko rwinshi mu rwego rwo kurwanya ubushomeri ari nako igihugu kimenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Aha yifashishije ingero z’abahanzi mpuzamahanga mu bihugu bya Afurika, ati”Nibaza ko umuntu utazi na Tanzania azi neza ko ariho haturuka Diamond, ushobora kuba utarajya muri Nigeria ariko waba uzi ko Davido,Wizkid n’abandi bamamaye ku Isi ariho bavuka.”

Ku bwa Mike Karangwa avuga ko umuhanzi uzatanga abandi kumenya ibanga n’umuvuno ariwe uzasarura imbuto mbere y’abandi.

Ikiganiro na Mike Karangwa

Meddy ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bahabwa amahirwe yo kwamamara ku rwego mpuzamahanga
The Ben kugeza ubu nawe ni umwe mu bagaragaza ubushake bwo kurenza umuziki we imipaka y'u Rwanda
Bruce Melodie umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda nawe ni umwe mu bagaragaza inyota yo kwamamara mu ruhando mpuzamahanga
Mike Karangwa nk'umwe mu bakurikiranira hafi umunsi ku wundi umuziki nyarwanda, yemeza ko ukozwe neza watunga abawukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .