Wizkid yakije umuriro kuri Perezida Buhari wifurije Donald Trump n’umugore we gukira Coronavirus

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye mu muziki nka Wizkid, yasabye Perezida Muhammadu Buhari w’icyo gihugu kureka guta umwanya yifuriza mugenzi we wa Amerika Donald Trump n’umugore we gukira Coronavirus, ahubwo akita ku baturahge bicwa umusubirizo n’ibintu bitandukanye muri icyo gihugu.

Uyu muhanzi yanditse kuri Twitter nyuma y’ubutumwa bwa Muhammadu Buhari, bwagiraga buti “Ndifuriza Perezida wa Amerika Donald Trump n’umugore we Melania, gukira vuba COVID-19.”

Wizkid yahise yandika asubiza Perezida Buhari, ati “Ibya Donald Trump ntabwo bikureba! Muntu mukuru, Polisi na Sars ( Special Anti-Robbery Squad, isanzwe ari Ishami rya Polisi rigenza ibyaha) biri kwica urubyiruko rwa Nigeria buri munsi. Gira ikintu ukora. Nta kintu cya Amerika wakabaye witaho. Ita ku gihugu cyawe.”

Abanya-Nigeria benshi bashimye Wizkid ariko bamwe bamusaba ibyo avugira ku mbuga nkoranyambaga, yakabaye akora ubukangurambaga akegera abantu aho bari.

Uwitwa @bluegirlolu yanditse ati “Birangiye uri gukoresha ubushobozi bwo kuvuga rikijyana ufite mu gufasha urubyiruko. Turabakeneye cyane, mu kudufasha mudusanga aho turi bitari ibyo gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa. Gusa, wakoze nibura uri kubishyira hanze.”

Wizkid, ni umuhanzi w’umuherwe akaba n’ikirangirire mu bagezweho muri Afurika. Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘One Dance’ yahuriyemo na Drake, ‘Ojuelegba’, ‘Final (Baba Nla)’, ‘Show You the Money’, ‘In My Bed’, Bad yakoranye na Tiwa Savage, ‘Mamacita’ yaririmbanye na Tinie Tempah, ‘Joro’, ‘Fever’ n’izindi nyinshi. Uyu musore afite imyaka 30.

Perezida Muhammadu Buhari uyu muhanzi yokeje igitutu, yavutse ku wa 17 Ukuboza 1942, mu bwoko bw’Abafulani bubarizwa mu Gace ka Daura ho muri Leta ya Katsina, yabaye Perezida nyuma yo kwiyamamariza uyu mwanya inshuro enye, aho eshatu muri zo yazitsinzwe (mu matora ya 2003, 2007, 2011).

Ku wa 31 Werurwe 2015 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Goodluck Jonathan wari usanzwe ari Perezida wa Nigeria atsinzwe amatora, bityo Gen. Muhammadu Buhari bari bahanganye akaba ari we wegukanye umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

-  Reba imwe mu ndirimbo za Wizkid

Wizkid yabwiye Perezida wa Nigeria ko akwiriye kureka kwita kuri Amerika ahubwo akareba ibibazo abaturage bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .