00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamwemeje! Umujyanama wa Diamond yagaragaje amarangamutima ye ku ndirimbo ’Ifarasi’ ya Davis D

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Mu buryo butunguranye abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Hamisi Babu Tale usanzwe Umujyanama wa Diamond yagaragaje amarangamutima ye ku ndirimbo ya Davis D ‘Ifarasi’ ahishura ko yamwemeje bikomeye.

Babu Tale ureberera inyungu za Diamond yavuze ko atazi neza Davis D ariko indirimbo ye ‘Ifarasi’ yayikunze cyane.

Ati “Nubwo uyu musore ntamuzi, indirimbo ye uyu munsi yanyemeje!” Aya magambo yayakurikije agace gato k’indirimbo ‘Ifarasi’ ya Davis D.

Bagenzi Bernard, umujyanama wa Davis D, aganira na IGIHE yavuze ko ari iby’agaciro kuba umugabo nk’uyu ashobora gushima akazi k’uwo areberera inyungu.

Ati “Ni iby’agaciro kandi ndamushimira cyane, hano iwacu hari igihe wenda tutumvaga ko n’ahandi bakumva umuziki wacu. Icyo nishimiye ni uko umuziki w’u Rwanda uri kwagura imipaka.”

Ifarasi ni imwe mu ndirimbo zatumye Davis D asoza umwaka wa 2020 ahagaze bwuma mu muziki ndetse izina rye rikomeza gutumbagira mu Rwanda.

Babu Tale ni umwe mu bajyanama ba Diamond, uyu akaba ari nawe baherutse gukorana urugendo rwo muri Amerika. Uretse kuba azwi mu ruganda rw’imyidagaduro muri Tanzania, uyu mugabo anaherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Uretse kuba Umujyanama wa Diamond, Babu Tale aherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania
Babu Tale ni we wari waherekeje Diamond muri Amerika mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yajyaga guhatanira ibihembo bya BET
Davis D ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .