Yatangaga atitangiriye itama! Ubuhamya bw’umwe mu bakinanye na Chadwick Boseman

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Sienna Miller uzwi cyane muri sinema wanakinanye na Chadwick Boseman muri filime yitwa “21 Bridges, yavuze uyu mugabo uherutse gupfa nk’umwe mu ntwari zikomeye uruganda rwa sinema rwabuze, akomoza no ku kuba yaratangaga atitangiriye itama.

Uyu mugore yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Empire, aho yavuze ko iyi filime bahuriyemo yari filime idasanzwe kandi ifite ingengo y’imari iri hejuru, aza gusaba umushahara yagombaga guhabwa ngo akinemo kandi kuwumuha byari bigoye.

Ati “Iyi yari filime nini cyane mu ngengo y’imari, kandi nzi ko abantu bose bumva itandukaniro ry’imishahara muri Hollywood, nari nasabye umubare w’amafaranga iyi studio itazampa. Kubera ko natindaga gusubira ku kazi, umukobwa wanjye yaratangiye ishuri, cyari igihe kitoroshye, naravuze nti ‘Nzabikora nindamuka nishyuwe mu buryo bukwiye’.”

Miller, ubusanzwe ufite imyaka 38, yavuze ko Chadwick ariwe waje agakora ku mushahara we kugira ngo amafaranga uyu mugore yifuzaga yuzure.

Ati “Byarangiye Chadwick Boseman atanze umushahara we kugira ngo ngere ku mubare w’amafaranga nari nasabye. Yavuze ko ariyo nari nkwiriye guhembwa. Ibintu nk’ibyo ntibikunze kubaho gusa we icyo gihe yaravuze ati noneho uhembwe ibyo ukwiye, kandi ugomba uhemberwa agaciro ufite.”

Yakomeje avuga ko atiyumvishaga ko ibintu nk’ibi byabaho ariko, Chadwick Boseman abona arabimukoreye.

Chadwick Boseman yitabye Imana ku wa 28 Kanama 2020, azize kanseri y’amara.

Nyuma y’urupfu abantu batandukanye bagaragaje batewe agahinda n’urupfu rwe. Nka Michael B. Jordan wakinnye nka Erik Killmonger muri filime Black Panther bahuriyemo, agaragaza ko hari byinshi yamwigiyeho kandi yamusigiye umurage agomba kujya akurikiza kugira ngo azasige ibigwi.

Addison Henderson, wari umutoza we nawe yamuvuze nk’umugabo wari umunyabwenge, kandi wari ufite impano yo kwihangana agahatana bucece ntawe uzi iby’ububabare yari afite imbere mu mubiri.

Chadwick Boseman na Sienna Miller wamuvuze imyato kubera ineza yamugiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .