Yatojwe na Sentore Athanase!Ibiteye amatsiko kuri Daniel Ngarukiye wihebeye gukirigita inanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Daniel Ngarukiye ni umwe mu bakirigitananga bakomeye ndetse yirahirwa na benshi kubera ubuhanga bwe n’ubutumwa atanga mu ndirimbo ze bwiganjemo urukundo.

Ni umwe mu bakiri bato babashije kwiyegurira iyi njyana idakunze kwitabwaho n’abafite imyaka yo mu kigero cye.

Ngarukiye Daniel ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.

Iyo muganira akubwira ko atari azi ko azaba umuhanzi ariko yakuze akunda cyane ubuhanzi bushingiye kuri gakondo kuko ari ibintu byo mu muryango avukamo.

Impano y’ ubutore, kuririmba no guhamiriza ayikomora kuri Semivumbi Simake; igihangange mu mihamirizo yahamirizanyije na Butera bwa Nturo na Sentore Athanase Rwagirizabigarama wabaye mu itorero ry’umwami I Nyanza mu Rukari. Yatangiye kwigaragariza abanyarwanda mu 2012.

Ngarukiye avuga ko kubura Sentore aricyo kintu cyamubabaje cyane. Ati “Ikintu cyambabaje mu buzima kikaba kitazanamvamo ni kubura Sentore Athanase wandeze akananyigisha akangira umuntu.”

Nk’umuntu wihebeye umuziki gakondo, yemeza ko kimwe mu bintu bimutera ubwoba ari ukubona gakondo igenda ikendera kandi ahubwo yagashyizwe imbere kuko ari cyo kirango cy’u Rwanda.

Ati “Ikintera ubwoba kurusha ibindi, ni ukuntu gakondo yacu igenda ikendera gahoro gahoro kandi twe ba nyirayo ntitubimenye, twanabimenya ntibigire n’icyo bitubwira kuko akenshi usanga aho gukomeza gakondo yacu tuba twibereye kuri internet tureba za gakondo zo muri za Nigeria n’ahandi twigana twibwira ko ibyabo aribyo byiza kandi murabizi nta gakondo nta nkomoko, ibyo rero bintera ubwoba bw’ejo hazaza cyane.”

Yavuze ko kubera urukundo akunda umuziki amafaranga make abonye yose ariho ayashora.

Ati “Kubera urukundo n’ishyaka ngirira umwuga wanjye w’ubuhanzi cyangwa se wo kuririmba ni aho n’ubwo naba ntafite amafaranga menshi nemera n’utwo nari mfite nkadutanga kugira ngo nibura nkore igihangano cyangwa se indirimbo nshya nziza kuko buriya njyewe mu buhanzi bwanjye cyangwa se mu mihimbire yanjye mba numva hari abo ndi gukorera mu ngata, niba mubizi mfite n’indirimbo nasohoye mu 2014 yitwa ‘Sinzabatenguha’.”

Ngarukiye yavuze ko ikintu yishimira yagezeho mu buzima bwe ari uko yamenye kuririmba gakondo no gucuranga inanga nkuko yabitojwe. Yemeza ko ikintu cy’agaciro atunze ari inanga ye n’ijwi rye kuko uko ari bibiri abyemera cyane nk’ibintu bitajya bimpombera .

Mu bwanditsi bwo mu Rwanda avuga ko akunda ababukora cyangwa se ababukoze kera benshi cyane ariko imbere hakaza Alex Kagame.

Reba indirimbo Ngarukiye aheruka gushyira hanze

Ngarukiye ni umwe mu bakiri bato bihebeye gukirigita inanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .