Yverry yinjije mwishywa we mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Nzeri 2020 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Rugamba Yves umaze kubaka izina nka Yverry yinjije mwishywa we Tuyambaze Yvan mu muziki ndetse yahise atangaza izina ry’ubuhanzi rya Ivanova nk’iryo azajya akoresha ku rubyiniro.

Uyu musore yatangiriye umuziki we muri Kigali Record, studio Yverry asanzwe afitemo imigabane. Ku ikubitiro bahise basohora indirimbo ya mbere y’uyu musore yise “Mariyana”.

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, niyo ya mbere Ivanova yasohoye ndetse ni nayo igomba kumvisha abantu impano uyu musore afite mu muziki, niba ikwiye gushyigikirwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Yverry yagize ati ”Ninjye wamutangije umuziki, afite impano ikomeye. Twaraganiriye ambwira ko abikunda kandi nanjye yari amaze kubona ko hari icyo byangejejeho.”

Nyuma yo kwakira icyifuzo cya mwishywa we, Yverry avuga ko yahisemo kwemera kumufasha no kumwereka inzira yanyuramo cyane ko we asanzwe mu muziki azi inguni zose.

Yverry yavuze ko uyu musore nta ngorane nyinshi azahura nazo mu muziki, ati “Yahura nazo gute se kandi azaba afite umubyeyi umureberera.”

Yakomeje agira ati "Twe twatangiye umuziki bigoye kuko ntawaturebereraga, byose byari ukubaga ukifasha. Ntabwo nkeka ko byamugora. Abanyarwanda nibakunda umuziki we natwe tuzakora uko dushoboye agaragaze impano ye.”

Tuyambaze Yvan yemerewe kwinjira mu muziki nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye aho yize Hotel Operations muri St Phillip Academy.

Uyu musore ni umwana wa mushiki wa Yverry, uwo akurikira bwa gatatu. Yabaye umunyamuziki wa gatatu mu muryango w’iwabo akurikira Yverry ndetse na mukuru we witwa Kirry usanzwe uzwi mu gucuranga gitari.

Tuyambaze Yvan usanzwe ari mwishywa wa Yverry yinjiye mu muziki nka Ivanova

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .