Zari inzozi ze, byose bikiyongera ku bwiza! Ikiganiro n’umubyeyi wa Miss Nishimwe Naomie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yagize ati "ukwibyara gutera ababyeyi ineza". Ikamba rya Miss Rwanda mu 2020 ryegukanywe n’umukobwa wahize abandi mu buranga, mu muco no mu bwenge. Niba hari uwishimiye intsinzi ya Miss Nishimwe Naomie kurusha abandi, ni umubyeyi we Uwimbabazi Fanny.

Uwimbabazi wibarutse Nishimwe nk’umwana we wa gatatu muri batanu yabyaye, yahishuye uko yajyaga abona ibimenyetso by’uko azaba Nyampinga, nubwo batabonaga ko wenda yaba Miss Rwanda.

Ati "Kuva na cyera ni ibintu yakundaga, yigeze kwitabira amarushanwa mu mashuri yisumbuye. Mbese wabonaga ari ibintu bimurimo. Naomie ni bene wa mwana ubundi iyo atuje mpita nibaza ko yaba arwaye, kuko ni we udushyushya mu rugo."

"Ni umuntu ushobora kubana n’abantu bose, ibyo byose bikiyongera ku bwiza. Ni wamuntu wakundaga kwigana abantu kuri televiziyo, hazamo iby’abamurika imideli tukabona nabyo arabyiganye. Mbega yagaragazaga impano ye kuva kera."

Ubwo umwana we yamubwiraga ko agiye kwitabira Miss Rwanda, nk’umubyeyi avuga ko yahise yiyemeza kumushyigikira, kuko yari azi neza ko ari inzozi ze.

Miss Rwanda ni irushanwa rivugwaho kurarura abana b’abakobwa, nubwo ku rundi ruhande hari abatabyemera gutyo.

Umubyeyi wa Nyampinga w’u Rwanda avuga ko atigeze agira impungenge z’umukobwa we, kuko yari amuzi neza nk’umwana yibyariye. Azi uko yamureze ku buryo byari bigoye ko yamugiraho amakenga.

Yakomeje avuga ko nk’ababyeyi bakoze uko bashoboye ngo bashyigikire umwana wabo, wari wamaze kubamenyesha ko yitabiriye Miss Rwanda.

Ati "Icya mbere ni uko yagize amahirwe yo kuvukira mu muryango mwiza, akimara kwiyandikisha yarabitubwiye. Njye na se twahise twiyemeza kumushyigikira, tumubwira ko igisigaye ari ugushyiramo imbaraga ze."

Nyuma yo kwegukana ikamba ku mukobwa we, Uwimbabazi yagize ati "Mu by’ukuri biba ari ibyishimo utanabasha gusobanura, biba bikurenze cyane kuko haba hahatana benshi. Rero iyo ubonye umwana wawe waramushyigikiye, iyo inzozi ze zibaye impamo, urishima cyane."

Ku kijyanye no gusezera kuri Rwanda Inspiration Back Up, Nishimwe Naomi ngo ni ibintu yabanje kuganiriza ababyeyi be.

Avuga ku cyemezo cya Miss Nishimwe, yagize ati "Tujya muri Miss Rwanda batubwiye ibyo bagenderaho, batubwiye ko iyo umwana ashatse ko bareberera inyungu ze, yanabishaka akishakira abandi bamufasha."

"Ntabwo twatunguwe, si we wenyine ni abana bacu tubaba hafi kandi tubaha inama. Mu rwego rw’umushinga we no kumva yisanzuye nk’ababyeyi be, twumvise twamufasha kandi na we abishaka. Ni uko rero byagenze."

Uyu mubyeyi usigaye areberera inyungu za Miss Rwanda, abajijwe niba bitamwicira gahunda zisanzwe, yagize ati "Ubundi ikintu cyishe ibintu ni uko ababyeyi twashyize imbere gahunda zacu, abana bakaza nyuma."

Ikiganiro n’umubyeyi wa Miss Rwanda, Nishimwe Naomie

Umubyeyi wa Nishimwe Naomie ni we wa mbere wishimiye instinzi y'umukobwa we
Kugeza ubu umubyeyi wa Miss Nishimwe ni we mujyanama we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .