Zayn Malik wahoze muri One Direction n’umukunzi we Gigi Hadid bibarutse imfura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Zayn Malik wahoze mu itsinda rya One Direction n’umukunzi we Gigi Hadid usanzwe ari umunyamideli, bibarutse umwana wabo w’imfura w’umukobwa.

Zayn Malik ufite imyaka 25 n’umukunzi we w’imyaka 27, batangaje ko umwana wabo ameze neza nta kibazo.

Zayn yanditse kuri Twitter ati “Umukobwa wacu ng’uyu hano, afite ubuzima buzira umuze kandi ni mwiza cyane. Kugerageza kubishyira mu magambo uko ndi kwiyumva ntabwo byankundira. Urukundo ndi kwiyumvamo kuri uyu muntu muto birenze uko ndwumva. Nishimiye kumumenya, ntewe ishema no kumwita uwanjye ndetse ndishimira ubuzima buzasangira turi kumwe.”

Hadid nawe, yanditse ati “Umukobwa wacu yatwiyunzeho ku Isi mu mpera z’icyumweru gishize, yahinduye isi yacu. Turi mu rukundo nawe.”

Kuva muri Gicurasi, Hadid yakundaga gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye atwite, akagaragaza ko atari we uzabona igihe kigeze ngo yibaruke.

Zayn Malik n'umukunzi we bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .