Umukinnyi w’amafilimi Jiah Khan yiyahuye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 5 Kamena 2013 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filimi Jian Khan, uzwi cyane mu mafilimi ya Bollywood, yagaraye iwe yapfuye mu mujyi wa Mumbai mu Gihugu cy’u Buhinde.
Nyina umubyara yatangaje ko ejo ari bwo yabonye umubiri w’umwana we mu cyumba cye.
Iperereza ry’urupfu n’icyaba cyishe uyu mukinnyi w’amafilimi rirakomeje gukorwa kandi na Polisi ikaba ikomeje kubona amakuru aturuka mu baturanyi babo.
Jiah Khan aherutse kugaragara ahitwa Hyderabad aha korwaga filimi gusa bikaba bivugwa ko yababajwe cyane no gutana n’umukunzi (...)

Umukinnyi wa filimi Jian Khan, uzwi cyane mu mafilimi ya Bollywood, yagaraye iwe yapfuye mu mujyi wa Mumbai mu Gihugu cy’u Buhinde.

Nyina umubyara yatangaje ko ejo ari bwo yabonye umubiri w’umwana we mu cyumba cye.

Iperereza ry’urupfu n’icyaba cyishe uyu mukinnyi w’amafilimi rirakomeje gukorwa kandi na Polisi ikaba ikomeje kubona amakuru aturuka mu baturanyi babo.

Jiah Khan aherutse kugaragara ahitwa Hyderabad aha korwaga filimi gusa bikaba bivugwa ko yababajwe cyane no gutana n’umukunzi we Suraj Pancholi, ibyo bikaba byari mu bintu bishobora kuba biri mu bikekwa ko byaba byaramuteye kwiyahura.

Jiah Khan yaramenyekanye cyane mu mwaka wa 2007 muri filimi ya Amitabh Bachchan. Yakinanye n’abandi bakinnyi b’amafilime bazwi cyane nka Aamir khan na Akshay Kumar.

Jiah Khan w’imyaka 25 yaravukiye mu mujyi wa New York aho yakuriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akurira London aho yaje kwimukira Mumbai ndetse akaba ari naho yatangiriye gukinira filimi za Bollywood.

Jiah Khan, umwongereza w'umuhinde uzwi cyane mu mafilimi uzwi ya Bollywood
Ababyeyi b'uyu Jiah Khan (w'imyaka 25) bamusanze yimanitse mu cyumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .