00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajipo ari kwinjira mu myambaro ikunzwe n’abagabo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 08:19
Yasuwe :

Kuva i Burayi kugeza i kugera i Kigali ubona ko imyambarire y’abantu igenda ihinduka uko bwije n’uko bucyeye. Imwe mu myambaro itangiye gufata intera ni amajipo n’amakanzu ku bagabo.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byandika ku mideli nka Vogue n’ibindi mu 2022 byakoze inkuru zigaragaza imyambaro izaba iharawe mu 2023, bishyiramo n’amajipo ku bagabo.

Ibi byagaragaye mu birori by’imideli bimaze iminsi biba nka Milan Fashion Week na Paris Fashion Week inzu mpuzamahanga z’imideli nka Gucci, Etro, Martine Rose n’izindi zamuritse imyambaro mishya y’abagabo irimo n’amajipo.

Usibye kuba yaragaragaye muri ibi birori kandi abagabo biganjemo ibyamamare bamaze iminsi baseruka bambaye amajipo n’amakanzu, nubwo atari benshi mu Rwanda ariko naho hari abagabo bamaze kumenya ko uyu ari umwambaro ubabereye.

Muri Nyakanga 2022 ubwo herekanwaga filime ‘Bullet Train’ icyamamare muri sinema Brad Pitt yitabiriye ibi birori yambaye ijipo, bwagiye gucya yabaye inkuru ku bitangazamakuru bitandukanye.

Usibye mu myaka ya vuba mu 1998 icyamamare muri ruhago, David Beckham yafashwe ifoto yambaye ijipo, ivugisha benshi kugeza n’ubu gusa we avuga ko aticuza kuba yarayambaye kandi abishatse yakongera akayambara.

Si aba bagabo gusa bambaye amajipo n’amakanzu ahubwo mu bihe bitandukanye ibyamamare birimo Lil Nas X, Kanye West, Russell Westbrook, Alessandro Michele, Billy Porter, Pete Davidson, Lewis Hamilton, Van Noten n’abandi bagiye baseruka barimbye mu majipo cyangwa amakanzu. Ibi bikunze kuba muri Meet Gala cyangwa Fashion week zitandukanye.

Nubwo ari imyambaro iri gukundwa cyane muri iyi myaka ariko hari ibihugu bitandukanye ku Isi iyi ari yo myambaro abagabo baho bambara nka Scotland, Burma, Madagascar, u Bugereki n’ahandi.

Usanga kenshi nko mu bihugu bya Afurika abagabo bambara ibijya kumera nk’amajipo cyangwa amakanzu kuko ariyo myambaro yabo gakondo. Urugero ni mu Rwanda aho mu birori byubashywe abagabo bambara imikenyero kandi ikozwe mu buryo nk’ubw’amajipo.

Nubwo kuba abagabo bakwambara amajipo bimeze nk’ibigezweho muri iyi myaka uhereye mu 2019, si ibintu bishya kuko byahozeho.

Dusubiye inyuma abagabo mu Misiri bambaraga amajipo, Abagereki n’Abaromani na bo bagiraga ibyitwa ‘togas and chiton’ bikozwe nk’amajipo abagabo bambaraga bashaka kugaragaza icyubahiro bafite.

Ibi ni ko bimeze mu Buyapani na Koreya aho abagabo bambaraga kimono kandi zikozwe nk’amakanzu. Muri ibi bice ni ko bambaraga kugeza mu kinyejana cya 14 mu Burayi hatangiye abadozi bashyiraho imyambaro igezweho n’inganda zitangiye kuyikora ku bwinshi.

Mu 2010 nibwo umuhanga mu mideli, Thom Browne yatangiye gushyira amajipo y’abagabo mu myambaro ahanga, gusa ntiyahise imenyekana kuko umubare mwinshi watekerezaga ko imyambaro ikwiye kujyana n’ibitsina by’abantu.

Kuva mu 2019 yongeye kuba imyambaro yambarwa nubwo atari benshi ariko usanga abagabo batandukanye bayambara.

Mu Rwanda naho iyi myambaro yambarwa n’abatari benshi ariko hari abayambara cyane biganjemo abanyamideli.

Abahanga imyambaro muri iki gihe bashyize imbere guhanga imyambaro ishobora kwambarwa na buri wese ‘unsex’, inzu y’imideli Nyarwanda Moshions nayo yakoze ikanzu yise Shana Dress yambarwa n’abagabo yasohotse ku ‘Imandwa’.

Ikinyamakuru Our Fashion Passion cyanditse inkuru igaragaza ibikwiye kwitondera mu kwambara ijipo ku bagabo birimo kubanza kwigirira icyizere, ingano n’indeshyo, ibara n’ibindi.

Amajipo ni imwe mu myambaro igezweho ku bagabo
Shana Dress, ikanzu yakorewe muri Moshions yambarwa n'abagabo
Umuhanzi Lil Nas X ni umwe mu bagabo bambara amajipo
Sympony Band yigeze kwitabira igitaramo yambaye amajipo
Mu myaka yashize Urban Boys yaserutse yambaye amajipo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .