00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joyce Fashion Designs yashyize hanze imyambaro yitiriye ‘Guma mu rugo’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 04:47
Yasuwe :

Inzu ihanga imideli ya Uwamahoro Joyce izwi nka Joyce Fashion Designs, yashyize hanze imyambaro mishya yihariye ku kuba ari iy’abagore n’abakobwa yakoze mu gihe Umujyi wa Kigali n’ibindi bice bimwe na bimwe mu Rwanda biri mu bihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iyi myambaro yiswe ‘Guma mu rugo Collection’ irimo amakanzu, amakoti, amajipo n’indi ibereye igitsinagore kandi umuntu yaserukana ahantu hatandukanye.

Uwamahoro wahanze iyi myambaro yabwiye IGIHE ko yabitekerejeho mu gihe yari atangiye ibihe bya guma mu rugo, asanga aho kugira ngo yirirwe areba amafilime cyangwa se arangariye mu bindi yahanga imyambaro agakomeza kubyaza igihe umusaruro.

Ati “Nagize umwanya munini wo gutekereza ikintu nakora kijyanye n’ibihe turimo. Naratekereje nti reka nkore imyambaro sindangarire muri za filime cyangwa mu bindi ahubwo iki gihe nkibyaze umusaruro. Ntabwo byari byoroshye gutekereza imyambaro umuntu azi ko nta hantu arahita ayigurisha ariko nziko mu gihe ibihe bizaba byongeye bikaza byiza nanjye bizamfasha aho kujya mu kazi ntangirira ku busa ahubwo nkagenda mfite byinshi byo guha abakiliya banjye.”

Yakomeje avuga ko ‘Guma mu rugo’ ari umwanya wo kwisuzuma no gusuzuma imirimo umuntu akora. Yavuze ko gusa afite ikibazo ahuje na benshi kirimo kuba akodesha inzu akoreramo kandi ubu atari gukora nk’uko byari bisanzwe ndetse akaba hari umusoro yishyuzwa kandi nyine adakora bisanzwe.

Muri Werurwe Uwamahoro yaherukaga gushyira hanze imyambaro yise ‘Nyampinga dedicated Collection’. Igizwe n’amakanzu cyane cyane ndetse n’indi mike irimo amashati n’amakabutura byose by’abakobwa. Iyi yari yayituye abakobwa cyane abari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndetse na Miss Supranational uyu mwaka kuko yari yambitse benshi muri bo muri aya marushanwa yombi.

Uwamahoro ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza muri iki gihe. Uyu mukobwa ubusanzwe ufite inzu ihanga imyambaro ya ‘Joyce Fashion Designs’ avuga ko kugira ngo amenye kudoda byaturutse ku kuba yarakuze abona iwabo hari imashini zibikora, akagenda abyiga akiri muto kugeza ubwo yabaye mukuru akabikomeza.

Mu 2017 nibwo yaje kubitangira bya kinyamwuga ariko biza kugenda biguru ntege kuko atari afite ubushobozi buhagije kandi anabifatanya n’amasomo ya Kaminuza. Nyuma yaje gushinga iyi nzu ihanga imyambaro.

Afite intego yo gukomeza gukora neza no guhaza isoko ry’imyambaro mu Rwanda akagera no ku isoko mpuzamahanga.

Uyu ni umwe mu myambaro yakozwe na Uwamahoro muri Guma mu rugo
Afite intego yo gukomeza gukora neza no guhaza isoko ry'imyambaro mu Rwanda akagera no ku isoko mpuzamahanga
Imwe mu makanzu uyu mukobwa yakoze muri ibi bihe
Mu bitugu by'imwe mu makanzu ya Uwamahoro
Muri Werurwe Uwamahoro yaherukaga gushyira hanze imyambaro yise Nyampinga dedicated collection
Uwamahoro ubwo bashyiragaho ibihe bya guma mu rugo yajyanye imashini iwe atangira gutekereza ubwoko bw'imyambaro yahanga muri ibyo bihe
Uwamahoro ari mu bahanga imyambaro bahagaze neza muri iki gihe
Uwamahoro ntabwo yaheranwe na Guma mu rugo ahubwo wabaye umwanya mwiza wo guhanga ibishya kuri we
Uwamahoro yahanze imyambaro irimo iyo umuntu yajyana mu biro
Uwamahoro yahanze imyambaro itandukanye irimo n'amasarubeti
Uyu mukobwa amaze imyaka irenga itatu ahanga imyambaro
Uyu mukobwa avuga ko kubera ibihe bya Guma mu rugo bitamushobokeye kwitabaza abamurika imideli ngo bifotoreze mu myambaro ye agahitamo kubyikorera
Uyu mukobwa niwe watangije inzu ihanga imyambaro ya Joyce Fashion Designs
Yaherukaga gushyira hanze imyenda yatuye abakobwa cyane abari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndetse na Miss Supranational uyu mwaka kuko yari yambitse benshi muri bo muri aya marushanwa yombi

Amafoto: Bravo Photography


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .