00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ivangura Berabose yakorewe ryamwubatsemo imbaraga zo gushinga inzu y’imideli

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 09:44
Yasuwe :

Berabose Elisabeth ni Umunyarwandakazi w’imyaka 27, wakuriye mu bihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw’Isi. Aho yakuriye yahuye n’ivangura ritandukanye bituma ashinga inzu y’imideli yise Berabose mu kugaragaza ko ashoboye.

Berabose yavukiye mu Rwanda akurira mu Bubiligi, ariko yabaye mu bihugu birimo Espagne, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Ghana. Ibi bihugu byose yabayemo yahuye n’ivangura rishingiye ku ruhu no ku gitsina aho wasangaga bamubona nk’umuntu udafite icyo ashoboye.

Ibi byamuteye umujinya mwiza ahitamo kwerekana ibyo ashoboye abinyujije mu guhanga imideli. Yashinze inzu y’imideli ayitirira izina rye Berabose ikaba igamije gukora imyambaro ibereye buri wese kandi ituma yumva akomeye nta wamushyira hasi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Berabose, yavuze ko ivangura yakorewe ryamuhaye imbaraga zo kugira icyo yakora cyerekana imbaraga ze.

Yagize ati « Nakuriye mu bihugu by’Uburengerazuba bw’Isi, nahuye n’ivangura rihagije rishingiye ku ruhu no ku gitsina. Sosiyete nari ndimo ntabwo yigeze impa imbaraga, ibi byatumye nshaka uburyo nakwigaragaza nkiha n’imbaraga. Nabigezeho rero binyuze mu mideli. »

« Nashatse uko najya nambara bituma numva meze neza kandi nifitiye icyizere muri sosiyete. Maze kubibona nashatse kubyagura kugira ngo bigere no ku bandi bumve bashyigikiwe. »
Muri ‘Berabose’ umuntu ushaka kwambikwa na bo ajya aho bakorera, agahura n’abadozi ndetse n’ushinzwe ibihangano, bakaganira ubundi bakamukorera umwambaro umukwiriye yumva anyuzwe na wo.

Berabose yavuze ko yizera ko ibihangano byose bifitanye isano na sosiyete abantu babamo, ibi ari byo bituma ushaka kwambikwa na we babanza kuganira kugira ngo amukorere umwambaro umubereye.

Yagize ati « Ushaka gukorana natwe asaba gahunda akaza tukaganira, akatubwira ibyo akunda n’ibimubera; ibyo bituma menya umukiliya wanjye neza. Iyo birangiye tugendera kuri ya makuru yaduhaye tukamukorera imyambaro imubereye kandi izatuma yumva afite imbaraga muri sosiyete.”

Berabase asanzwe azobereye mu bijyanye n’inozamubano n’itumanaho ariko akaba yarakuze akunda imideli ndetse no guhanga udushya, ubu bumenyi bwose abuhuriza hamwe agakora imyambaro ituma buri wese yumva hari icyo ashoboye.

Uyu mukobwa ubu yiyemeje gukorera imideli ye mu gihugu cye cy’u Rwanda, ushaka ibyo akora wamusanga aho akorera i Gikondo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga nka Berabose design, ukaba wanahamagara kuri 0780 558 965.

Berabose Elisabeth yiyemeje kugaragaza imbaraga ze abinyujije mu mideli
Berabose yakorewe ivangura bituma akuramo imbaraga zo gushinga inzu y'imideli
Muri 'Berabose' hakorerwamo imyenda y'abagore n'iy'abagabo
Berabose yemeza ko buri muntu wese aba afite imyambaro imubera
Muri 'Berabose' bagukorera imyenda bagendeye ku makuru wabahaye bagakora izatuma wumva wifitiye icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .