Umuhanzi M 1 yabatijwe

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 25 Ukuboza 2013 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2013, mu gihe bamwe bishimira guhabwa amasakaramentu atandukanye ndetse bakishimisha uko babyumva, umuhanzi M 1 wamenyekanye cyane ku ndirimbo ikizungerezi, yasohoje ibyo yahize ahererwa isakaramentu rya Batisimu muri Paruwasi ya Nkanga muri Bugesera. Ubwo bageraga muri Kiliziya ya Paruwasi Nkanda, M 1 n’abamuherekeje babanje gutega amatwi ijambo y’Imana nk’uko bigenda mu gitambo cya Misa, haza gukurikiraho umuhango nyirizina wo kubatiza, uwari Nzamwita Olivier (...)

Kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2013, mu gihe bamwe bishimira guhabwa amasakaramentu atandukanye ndetse bakishimisha uko babyumva, umuhanzi M 1 wamenyekanye cyane ku ndirimbo ikizungerezi, yasohoje ibyo yahize ahererwa isakaramentu rya Batisimu muri Paruwasi ya Nkanga muri Bugesera.

M1 na Mike Karangwa wamubereye umubyeyi wa batisimu

Ubwo bageraga muri Kiliziya ya Paruwasi Nkanda, M 1 n’abamuherekeje babanje gutega amatwi ijambo y’Imana nk’uko bigenda mu gitambo cya Misa, haza gukurikiraho umuhango nyirizina wo kubatiza, uwari Nzamwita Olivier Joseph, wihimbye M 1 nk’izina ry’ubuhanzi, yabatijwe Joseph nk’izina ry’ubukirisitu.

Nyuma yo gusukwaho amazi ya batisimu n’amavuta y’ubutore, bigaragaza uwinjiye mu muryango w’abana b’Imana, Mike Karangwa kimwe n’abandi babyaye muri batisimu yabwiwe na Padiri Gakwandi Jean Baptiste, wabatizaga amagambo agira ati: “Babyeyi ba batisimu ni mwe muhawe inshingano zo kurera aba bana mu kwemera kwa gikristu, kugira ngo ubuzima bwa roho butazononwa n’icyaha.”

M 1 nyuma yo kubatizwa yatangaje ko yumva koko agiye guhindura byinshi nyuma yo guhabwa batisimu.

Ati: “Nkuko benshi babimenye, ngiye kuva mu byaha kuko namaze kubatizwa ibyaha by’ubusambanyi n’ibindi bibi nakoraga ubu namaze kubireka.”

Ati: “Hari abambwiraga ko umusatsi wanjye ntawogosha kuko ngo urimo imitsindo ariko siko biri, nawogoshe! kuko siwo ufite agaciro. Igifite agaciro ni uko umutima wanjye wahindutse nabaye undi muntu mushya utandukanye n’uwa mbere basanzwe bazi, imbere n’inyuma (ku mutima no ku mubiri)”

Umubyeyi wa Batisimu wa M1, Mike Karangwa, na we yagize ati: “Nishimiye kubona M 1 abatijwe ari jye wamubyaye muri batisimu. Ni intambwe nziza ateye kandi igomba kugaragarira mu myitwarire izamuranga mu minsi ije.”

Mukarukwaya Christine nyina wa M1, we yagize ati: “Ubu ndishimye cyane sinzi uko nabivuga! byandenze kuba naramufashije ibishoboka byose kugeza ubu ubwo abatijwe. Ndishimye cyane kandi nzakomeza kumufasha mu muziki nk’uko bisanzwe no mu bindi, cyane ishuri.”

Ubwo yari ashagawe n’ababyeyi be, abavandimwe n’incuti, M 1 (May 1st) ubusanzwe witwa Nzabamwita Olivier Joseph, yabatijwe nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu abyitegura ndetse agirwa inama zimufasha kumenya Imana na Karangwa Mike, wamubereye umubyeyi wa batisimu, Padiri mukuru wa Paruwasi Nkanga ndetse na nyina umubyara.

M1 avuga ko hari indirimbo ihimbaza Imana igiye kujya hanze izaba yiganjemo amashusho y’ibatizwa rye.

Mike Karangwa nawe nk'umubyeyi wa batisimu wa Joseph yanyweye kuri Divayi
Yahawe ku gikombe nawe anywaho
Nyina wa M1 n'abandi bavandimwe be bari babukereye kumushagara ajya kubatizwa
Mushiki wa M1 na nyina batanga amaturo mu kiriziya
Mike Karangwa akimara guhabwa ikarita ya batisimu y'umwana we yabyaye muri batisimu M1
M1 na nyina umubyara mu muhango wo kubatizwa kwa M1
M1 ku mubatizo we yifotoranyije na bamwe mu bafana be
Yahawe impano y'ishapule kandi yemeza ko yamaze kuyitoza ubu azi kuyivuga neza
M1 wabatijwe afite buji mu ntoki kumwe na Mike bagan ku Kiliziya
Padiri Gakwandi Jean Baptiste wateguye M1 mu kubatizwa kwe ndetse akaba ari nawe watambye igitambo cya misa y'uyu munsi wa Noheli muri Paruwasi ya Nkanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .