Biography

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 21 Mata 2012 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Bright Girls ni itsinda ry’abahanzi rigizwe n’abakobwa babiri, Iradukunda Début Consolée umenyerewe ku izina Debby na Mukamabano Gloriose uzwi nka Gloria, bakaba bose biga mu mwaka wa mbere mu ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda UNR/NUR.
"Bright Girls" yatangiye mu Ugushyingo 2011 yitwa "Lucky Girls" nyuma y’amezi abiri bitabiriye amarushanwa ya ’Hanga Umurimo’ yari yateguwe na MINICOM bakabasha kwegukana umwanya wa kane mu ruhando rw’abahanzi barimo bamwe bakomeye mu gihugu nka (...)

Bright Girls ni itsinda ry’abahanzi rigizwe n’abakobwa babiri, Iradukunda Début Consolée umenyerewe ku izina Debby na Mukamabano Gloriose uzwi nka Gloria, bakaba bose biga mu mwaka wa mbere mu ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda UNR/NUR.

"Bright Girls" yatangiye mu Ugushyingo 2011 yitwa "Lucky Girls" nyuma y’amezi abiri bitabiriye amarushanwa ya ’Hanga Umurimo’ yari yateguwe na MINICOM bakabasha kwegukana umwanya wa kane mu ruhando rw’abahanzi barimo bamwe bakomeye mu gihugu nka Dany [The Brothers], Munyanshoza Dieudonné, Samputu Jean Paui (Ari nabo baje mu myanya itatu ya mbere), n’abandi.

Nyuma yo kwibonamo ubushobozi bwo kuririmba bahisemo kwishyira hamwe bibumbira mu itsinda bise Lucky Girls nyuma haboneka abandi bahuje izina, babijyamo inama na Manager wabo biyemeza guhindura iryabo bitwa "Bright Girls".

Nyuma y’amezi abiri batangiye gukora, mu kwezi kwa Mbere 2012 nibwo bashyize ahagaragara indirimbo yabo ya mbere bise ’Njye Nawe’ ikozwe na Producer Jean Luc muri Top 5 Sai, abayumvise bemeza ko ari nziza. Indirimbo yabo ya kabiri bise ’Buzacya’ yasohotse mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kane ikozwe na Fazzo.

Bemeza ko n’ubwo gutera imberemuri muzika bikigoranye mu Rwanda, bafite icyizere ko umuziki wabo uzagera kure kuko hari bamwe bakomeje kubafasha mu buryo butandukanye nk’imiryango yabo, ubuyobozi bwa Top 5 Sai bubafasha mu gukora indirimbo zabo, Man Ibrah na Williams babaha inkunga y’ibitekerezo.

Kugeza ubu bamaze gukora indirimbo eshanu harimo ebyiri zasohotse, ’Njye Nawe’ na ’Buzajya’ ; naho izindi ziracyari gutunganywa na Producer Jean Luc. ’Njye Nawe’ ikaba ariyo yakorewe amashusho igomba gusohoka mu mpera z’ukwezi kwa Kane. Bavuze ko bagiye gukora cyane ku buryo umwaka wa 2012 uzarangira hari intambwe igaragara bamaze gutera muri muzika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Bright Girls

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .