Makanyaga Abdul yagiye kwifatanya na Christopher mu gitaramo i Buruseli

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 Ukuboza 2013 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Mu mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013, nibwo umuhanzi akaba umucuranzi n’umuririmbyi, Makanyaga Abdul yerekeje i Buruseli mu Bubiligi aho agiye kongera gushimisha ku nshuro ya 3 abakunzi b’indirimbo nyarwanda muri aho asanze mugenzi we Christopher bazataramana mu ijoro rishyira ubunani. Mbere y’uko ahaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’iKigali, Makanyaga yabwiye abanyamakuru ko yiteguye neza gushimisha abakunzi be mu Bubiligi kandi yemeza akomeje ko bizaba ari igitaramo (...)

Mu mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013, nibwo umuhanzi akaba umucuranzi n’umuririmbyi, Makanyaga Abdul yerekeje i Buruseli mu Bubiligi aho agiye kongera gushimisha ku nshuro ya 3 abakunzi b’indirimbo nyarwanda muri aho asanze mugenzi we Christopher bazataramana mu ijoro rishyira ubunani.

Mbere y’uko ahaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’iKigali, Makanyaga yabwiye abanyamakuru ko yiteguye neza gushimisha abakunzi be mu Bubiligi kandi yemeza akomeje ko bizaba ari igitaramo gikomeye aho itsinda rizamufasha rimaze iminsi ryitegura.

Ni ku nshuro ya gatatu isosoyete ya Team Production itumira Makanyaga dore ko ari yo imaze guca agahigo mu gutumira abahanzi benshi b’Abanyarwanda mu Bubiligi barimo Kitoko, King James, Makanyaga, Urban Boys, Christopher n’abandi…

Iki gitaramo cya ‘live’ kikazanitabirwa na Christopher wahagurutse i Kigali mu minsi ishize ndetse kiyoborwe n’umunyarwenya Atome umaze kumenyerwa mu gushimisha abatari bake.

Karekezi Justin uyobora Team Production mu Bubiligi yavuze ko icyo gitaramo cyateguwe ku rwego rwo hejuru kizatangira i saa tatu z’ijoro kugeza i saa tatu za mu gitondo ku bunani aho kizabera ahazwi nka Birmingham Palace mu mujyi wa Buruseli.

Makanyaga Abdul asanze Christopher mu gitaramo i Buruseli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .