Pacson akomeje kwikoma aba producer batinza indirimbo

Yanditswe na

Eddie Claude Mudenge

Kuya 5 Kamena 2013 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Pacson aravuga ko arambiwe agasuzuguro k’aba ba producers, aho usanga kenshi na kenshi batanga gahunda, ariko ngo wajya kureba, ugasanga izubahirijwe ari mbarwa.
Mu kiganiro na IGIHE yaragize ati “Man, aba ba nigger njye barantangaza! ni gute utangira project, igatinda bigeze aha, kandi warayishyuye ayawe? Ibi ntibyakabaye biba ho”
Usibye ko Pacson asanga gutinza imishinga, ari umuco umaze kokama abatunganya indirimbo mu Rwanda, uwo atunga agatoki mu buryo bwa hafi ni Producer (...)

Umuraperi Pacson aravuga ko arambiwe agasuzuguro k’aba ba producers, aho usanga kenshi na kenshi batanga gahunda, ariko ngo wajya kureba, ugasanga izubahirijwe ari mbarwa.

Mu kiganiro na IGIHE yaragize ati “Man, aba ba nigger njye barantangaza! ni gute utangira project, igatinda bigeze aha, kandi warayishyuye ayawe? Ibi ntibyakabaye biba ho”

Usibye ko Pacson asanga gutinza imishinga, ari umuco umaze kokama abatunganya indirimbo mu Rwanda, uwo atunga agatoki mu buryo bwa hafi ni Producer Fivvy wo muri Unlimited Recordz, dore ko we yamuheraniye indirimbo avuga ko yitwa “2012”
Indirimbo 2012,, yittotombera producer fivvy wo muri unlimited.

Yakomeje abwira IGIHE, ko kugira ngo umuntu akurangirize umushinga wawe, ari uko ugomba kubanza kujya kumufata mu rugo n’imodoka, aha kandi akabijyanisha n’uko ahanini usanga telefoni z’inziramugozi (mobile) z’aba bagabo zitajya zikunda gucamo!
Mu magambo atoroheye buri wese kumva, Pacson Yakomeje agira ati: “ Man, ntureba nibakomeza izi kata zabo? Ubutaha ahubwo umuntu azajya yandika imirongo yo kubakatira!”

Cyakora n’ubwo avuga ko abenshi batagira gahunda, ntahakana ko harimo n’abazigira, ku buryo usanga hari abita ku babagana, aha akaba yaratanze urugero rwa bamwe mu ba producers bakorera nka za korali, ndetse n’abakora amwe mu matangazo yamamariza ibigo runaka, gusa akemeza adashidikanya ko kuba iyi mishinga y’abahanzi ahanini idindira, ngo ari uko aba producers biha gupatana ibiraka byinshi batashobora kurangiza, n’iyo barara bagenda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .