Knowless na TNP baraye, muri iki Cyumweru, bafashe amashusho y’indirimbo baririmbanye yitwa “Ndamburiraho ibiganza” imwe mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda.
Aya mashusho bayafatiye mu mujyi wa Kigali, ahitwa Las Vegas, ruguru gato ya City Radio. Aba bahanzi bagaragara basa nk’abari mu kabare, aho basa nk’abahurira na Knowless.
Aganira na IGIHE Producer Rachid wo muri Spotlights, uwayoboye amashusho muri iyi Video, avuga ko Knowless na TNP ari abahanga mu mashusho ku buryo abona indirimbo izaza ari nziza cyane.
Yagize ati “Ni abahanga bombi; Knowless na TNP, bamaze kumenyera Camera kandi bakina neza, amashusho azaba asa neza”.
Mahomet umenyerewe ku izina rya Trecy aganira na IGIHE yavuze ko umwihariko uri muri aya mashusho ari imyambarire n’ahantu bayikoreye, muri Las Vagas.
Yagize ati “Urebye neza, ahantu twakoreye hari ibintu bidasanzwe. Ni ukuntu tuzagaragara muri iyi video ni ibintu bidasanzwe, twagerageje gushaka ibintu bitamenyerewe kandi izaba ari nziza.”
Iyi video izagaragaramo umuhanzi Kamichi wanditse amagambo yayo.
Knowless avuga ko yashimishijwe n’uko gufata amashusho y’iyi ndirimbo byagenze neza. Abafana abasaba gutegereza iyi ndirimbo agira ati “Bayitegereze bihanganye kandi bafite n’amatsiko menshi kuko n’indirimbo ubwayo ari nziza.”
Producer Rachid, uri gukora iyi ndirimbo yavuze ko izajya hanze mu Cyumweru kimwe.
Amwe mu mafoto:



Reba amwe mu mshusho yafashwe muri iyo ndirimbo:
TANGA IGITEKEREZO