Muri iyi Weekend ishize, tariki ya 29 Kamena, Tom Close, wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star I, yasusurukije abitabiriye igitaramo “Rwanda Nite” mu gihugu cya Uganda.
Tom Close, usanzwe ukunzwe mu gihugu cya Uganda kubera indirimbo “Mama w’Abana” zitandukanye yakoranye na Radio na Weasle bagize Goodlyfe, yongeye kugaragarizwa ko agikunzwe muri iki gihugu.
Abitabiriye iki gitaramo cyabereye ahitwa “Club Rouge”, mu masaha y’ijoro, bavuze ko iki ari kimwe mu bitaramo byiza bagize mu gihugu cya Uganda.
Tom Close yaririmbye indirimbo nka Ndakubona, Do Me Like That, Ntunanyirwa, Aho Twahuriye, Ni beza Cyane, Mama Wabana n’izindi
Tom Close yaririmbanye n’abahanzi barimo Eddy Kenzo nawe uri mu bakunzwe muri Uganda.





TANGA IGITEKEREZO