Abatunganya amashusho ba mbere mu Rwanda

Yanditswe na
Kuya 27 Kamena 2013 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Hakurikijwe ubushishozi bwa bamwe mu bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda, n’abatunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi ba hano mu Rwanda, IGIHE yabakoreye urutonde rw’abatunganya umuziki mu buryo bw’amashusho, ba mberebagera kuri 5 mu Rwanda.
Bamwe mubo twifashishije barimo Victor, ufata amashusho y’ikiganiro cya KMP(kizito Mihigo For Peace) gica kuri Telivision Rwanda buri wa 2, isaa yine z’ijoro (22h00), Robert uzwi nk’ukurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda, n’abandi bagiye bahurira kuri uru (...)

Hakurikijwe ubushishozi bwa bamwe mu bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda, n’abatunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi ba hano mu Rwanda, IGIHE yabakoreye urutonde rw’abatunganya umuziki mu buryo bw’amashusho, ba mberebagera kuri 5 mu Rwanda.

Bamwe mubo twifashishije barimo Victor, ufata amashusho y’ikiganiro cya KMP(kizito Mihigo For Peace) gica kuri Telivision Rwanda buri wa 2, isaa yine z’ijoro (22h00), Robert uzwi nk’ukurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda, n’abandi bagiye bahurira kuri uru Rutonde.

1.Meddy Saleh: yakunzwe kubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya KINA Music, azwiho gutunganya amashusho y’indirimbo zamenyekanye nka Birandenga ya King James, Nzabampari ya Knowless, Iri Joro ya Christpher n’izindi nka “Ndacyashidikanya” ya Jody, mu bushakashatsi twakoze, Meddy yagiye agarukwaho cyane ku mwanya wa mbere.

2. Cedru: Azwiho gutunganyiriza umuziki muri Pressone, ihuriwemo n’abahanzi nka Meddy, The Ben K8 Kavuyo n‘abandi, uyu mwanya benshi bavuga ko awukwiye, kubera indirimbo nyinshi yakoze zigaragaza ubuhanga budafitwe na buri wese mu bo bahanganye, bugaragarira cyane mu ndirimbo nka Mubwire, Holly Spirit, Igitangaza ya The Ben n’izindi.

3. Ma Riva: Uyu musore azwi nk’uwatunganyije indirimbo “Umutima Wanjye” ya Tom Close n’izindi. Hakurikijwe ibyavuye mu bakunzi n’abakurikiranirana cyane imyidagaduro, badutangarije ko uyu musore ashoboye Kandi, babona ukwiye kuza ku mwanya wa kabiri.

4.Bernard: Umunyamuziki Bagenzi Bernard, avugwaho nk’uwazanye impinduka mu mashusho y’indirimbo zikorerwa mu Rwanda, byinshi ku mikorere ye nibyo byatumye, ashyirwa ku mwanya wa gatanu, ku rutonde rw’abakora umuziki mu buryo bw’amashusho bo mu Rwanda. Bernard azwi nk’uwatunganyije amashusho y’indirimbo " My Destiny" ya Mani Martin iherutse guhembwa mu ndirimbo za mbere 50 nziza zo muri Afurika.

5.Gilbert: “Byakubera byiza” y’umuhanzi Gabiro ni imwe mu zituma , Gilbrt aza ku myanya wa kane, bitewe n’uburyo akora indirimbo, n’ubuhanga abakurikirana ibya muzika Nyarwanda bamubonamo, ndetse abamubanjirije nta byinshi bamurusha.

Hakurikijwe urutonde rw’aba basore ndetse n’abandi batavuzwe aha, ikigaragara ni uko imikorere y’abatunganya umuziki impinduka ikomeye, ku ishusho y’indirimbo z’abanyarwanda, kandi umunsi ku munsi bakagerageza kuzana udushya no gusa nk’abahangana mu mikorere yabo, bityo bigatanga isura nshya y’imyidagaduro mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda.

Uretse kamera zitandukanye bakoresha, uru rutonde rwakozwe hakurikije uburyo bakoresha kamera zabo bwite, ku buryo ishusho y’indirimbo, iza ifite umwihariko, ndetse igaragaza ubuhanga bwatuma ahangana n’andi mu mashusho y’indirimbo mpuzamahanga.

Reba impinduka y’ishusho ya muzika Nyarwanda kuva mu mwaka w’1996 kugeza kugeza muri 2013,

kurikira indirimbo "Freedom" ya Ben Kayiranga yo mu mwaka w’1996

Indirimbo "Ndacyashidikanya" igaragaza impinduka y’ifatwa ry’amashusho mu Rwanda

Meddy Saleh bamwe mu bo bahanganye bavuga ko aho ageze mu gukora amashusho, nta wakurikira
Cedru wakoze amashusho y'indirimbo za Meddy na The Ben, azwiho ubuhanga mu gufata amashusho, no kwinjira mu mwuga mbere y'abo bahanganye
Ma Riva, umusore ugaragaza impinduka ikomeye mu ishusho ya Muzika nyarwanda
Bagenzi Bernard, agaragaza impinduka mu mikorere yihariye
Gilbert, ubu ubarizwa muri The Super Level

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .