Ama-G The Black avuga ko mu ndirimbo "Turi ku ishuri" atariwe wivugaga

Yanditswe na

Patrick Munyentwali

Kuya 14 Kamena 2013 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Mu ndirimbo nshya ya Ama-g The Black “Ishuri” harimo amagambo asa naho yabwiraga bamwe mu bantu bari bamaze iminsi bamuvuga bitandukanye, birimo kuba asigaye yiyemera ku bantu bamwe na bamwe bakorana muri muzika. Ama-g The Black asobanura ko atari we wivuze ahubwo ko ari ubutumwa bureba buri muntu.
Aganira na IGIHE, Ama-g yagize ati: “ Ibyambayeho byabaye indirimbo nyifite, ndetse narayiririmbye”.
Nubwo iyi ndirimbo igaragaza akavuyo kaba mu ishuri ritagira gahunda, umwarimu n’abanyeshuri (...)

Mu ndirimbo nshya ya Ama-g The Black “Ishuri” harimo amagambo asa naho yabwiraga bamwe mu bantu bari bamaze iminsi bamuvuga bitandukanye, birimo kuba asigaye yiyemera ku bantu bamwe na bamwe bakorana muri muzika. Ama-g The Black asobanura ko atari we wivuze ahubwo ko ari ubutumwa bureba buri muntu.

Aganira na IGIHE, Ama-g yagize ati: “ Ibyambayeho byabaye indirimbo nyifite, ndetse narayiririmbye”.

Nubwo iyi ndirimbo igaragaza akavuyo kaba mu ishuri ritagira gahunda, umwarimu n’abanyeshuri bose baba bateye nk’abasazi, utarayumva we ashobora kwibwira ko ari ishuri abana bigamo, aho umunyeshuri yaba yiga ashaka amanota ariko mu by’ukuri ikaba ishaka kuvuga ko ari ishuri abantu bose banyuramo, iragira iti “ Turi mu ishuri, yaba umu motari, yaba umwarimu, yaba umuntu usanzwe, twese turi mu ishuri, niba ucuruza ukopa bakakwambura bazaba bakwigisha, turi mu ishuri”.

Reba amashusho y’indirimbo "Turi mu ishuri".

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .