Butera Knowless yagaragaje imyambarire idasanzwe mu ndirimbo ikebura abasore batendeka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Ingabire Jeanne wamamaye mu muziki nka Butera Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Player’ ivuga ku musore ukundana n’abakobwa benshi bose ababeshya; agaragaramo mu buryo atari asanganywe.

Muri iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzikazi aririmba ati “Wigize Ronaldo, ntawe mukundana ngo ntumuce inyuma, kubera iki ukina n’imitima y’abantu. Yagufata neza nawe ubikoze, n’ukuri yakubera umukobwa w’umutima.”

Butera Knowless yabwiye IGIHE ko, iyi ndirimbo yayanditse umwaka ushize ariko akaza kugenda yumva itarabona umudiho nyawo yifuza ko yaba irimo.

Ati “Nibwo rero mu minsi ishize twari turi muri studio, Clement akora iyi beat. Numva byajyana duhita dutangira kuyikora gutyo. Ni indirimbo ivugira abakobwa ku basore babakinisha mu rukundo, ugasanga afite benshi abeshya. Ntabwo ari abasore gusa babikora ariko nashakaga kuvugira abakobwa n’ubwo biri ku mpamde zombie.”

Yavuze ko yashakaga kuburira umusore, amubwira ko n’ubwo yamenyereye kubeshya abakobwa, uyu noneho bahuye nta kindi amukeneyeho kuko yifite mu buryo bw’amafaranga ndetse ibyo nabyo yabishobora.

Ati “Nashakaga kwerekana ko umuntu ashobora kwigira umukinnyi urenze agahura n’undi wabishobora. Nashakaga kuvuga ko umuntu ashobora gukora akantu aziko ari agakoryo ke, nyamara akaba yahura n’undi babana mu gihe yakwitonda ariko nawe mu gihe yaba adacishije make akaba yamwereka ko ibyo akora nawe abishoboye.”

Yavuze ko iyi ndirimbo n’ubwo yavuganiye abakobwa, badakwiriye kubyitwaza ngo bigire akaraha kajya he.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, afatirwa ahantu hamwe. Agaragaramo yambaye ikanzu ikozwe mu buryo adasanzwe agaragaramo mu mashusho ye, ndetse n’imisatsi ye yayihinduye.

Yavuze ko yahisemo gukoresha imideli igaragaramo itari izwi, bitewe n’uko uwafashe amashusho n’usanzwe amutunganyiriza imisatsi, bahurije ku kuba ari byo byaba bigaragara neza kandi bifite umwihariko.

Yavuze ko bahisemo iyi misatsi imeze nk’ikamba kubera ko ijyanye neza n’ikanzu yari yambaye yakozwe mu gihe cy’iminsi itarenze ine.

Ati “Iriya kanzu nari nambaye si ikanzu wabyuka ngo urambaye ugiye gutembera. Ni umwenda ukoresha kuko hari icyo uzawukoresha cyihariye. Iyo umwenda wihariye nawe uko usa bigomba kuba byihariye.”

Iyi ndirimbo iri kuri album ya gatanu yarangije gutunganya, cyane ko ari gukora album ebyiri zose icyarimwe; iye gatanu n’iya gatandatu.

Amashusho ya ‘Player’ yatunganyijwe na Cedric Dric mu gihe amajwi yo, yatunganyijwe na Ishimwe Karake Clement muri Kina Music .

Nyuma y’iyi ndirimbo Butera Knowless yavuze ko agiye gushyira hanze indi yitwa ‘Nta Birenze’, yahuriyemo na Platini wahoze muri Dream Boyz.

Reba amashusho y’indirimbo ya Butera Knowless nshya

Butera Knowless yagaragaye muri iyi ndirimbo yambaye mu buryo adasanzwe yambara mu mashusho y'indirimbo
Muri iyi ndirimbo Butera Knowless aba akebura abasore batendeka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .