Umunyamuziki Dr Jiji, uririmba injyana zitandukanye zirimo R&B, Zouk, Afro beat n’izindi, wakoreraga muri Kenya, yahisemo gukomereza imishinga ye mu Rwanda. Ubusanzwe amazina ye ni Mugabukwari Janvier a.k.a Ladies Lover.
Uyu muhanzi w’umunyarwanda yagiye muri Kenya gukomerezayo amasomo muri kaminuza. Nyuma yo gusoza amasomo, mu mezi agera hafi kuri abiri agarutse mu Rwanda, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko hari byinshi ahishiye abakunzi be.
Dr Jiji agira ati “njye ndizeza abakunzi banjye bose ko mbafitiye byinshi ndimo kubategurira, kandi nizeye ko bizabanyura. Harimo ibihangano bishya kandi byiza. Ndimo gukora indirimbo nshya mfatanyije na Producer Junior MultiSystem, mu nzu itunganya muzika ya Bridge Record iherereye i Nyamirambo. Agashya kanjye muri muzika, ni ugukora amashusho meza kandi akubiyemo udukoryo twinshi.”
Dr Jiji yamamaye mu ndirimbo nka Mbyinira ndore, IJambo, Antere ibuye; ari kumwe na Amag The Black. Uyu musore umaze kubona abakunzi benshi haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburazirazuba, akaba afite intego y’uko muzika ye yagera ku rwego mpuzamahanga, bigahesha ishema muzika y’u Rwanda.
Indirimbo nshya afite ikunzwe cyane ni “Antere ibuye”, aho amashusho yayo yakunzwe na benshi. Mu byumweru bitatu imaze kuri youtube imaze kurebwa na bantu bagera ku bihumbi 25. “Antere Ibuye” ni indirimbo ya Dr Jiji afatanyije na Amag The Black na Bruce Melodie. Reba amashusho yayo hano

TANGA IGITEKEREZO