Nyuma yo guhambwa ibyangombwa by’ibanze, Tuff Gangz igiye kugirwa ikigo cy’ubuhanzi muri rusange, iratangira imirimo yayo mu kuboza.
Abagize itsinda Tuff Gangz ubusanzwe bazwi nk’itsinda ririmba mu njyana ya Hip Hop, bamaze guhabwa ibyangombwa byo gutangiza ikigo cya Tuff Gangz na RDB Ikigo cy’igihugu cy’iterambere , ngo mu gihe kitarambiranye ikaba imaze gutangira imirimo yabo.
Umwe mu bagizeTuff Gangz, uzwi ku izina rya Jay Polly ati “kompanyi ya Tuff Gangz, itandukanye n’ibindi bigo, itandukanye cyane na Studio zindi twumva, yo ikubiyemo abahanzi baririmba, ibijyanye na Graphic, abashushanya, amatorero abyina n’ibindi, hazaba hakubiyemo ibintu biyinshi”.
Uretse kuba hari ibikibura kugira ngo Tuff Gangz itangize iki kigo ngo ntibizarenga uno mwaka imirimo yacyo itaratangira.
Itsinda Tuff Gangz, kugeza ubu rigizwe na Jay Polly, Bull Dog, Fireman na Green P, batangaza ko nubwo hagiye kuvuka ikigo gikomeye bitazahagarika imirimo yabo nk’abahanzi, ahubwo ko bazakomeza kuririmba.
TANGA IGITEKEREZO