Itsinda ry’abaririmbyi rya ‘Blackpink’ ryo muri Koreya ryaciye agahigo kuri Youtube

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kamena 2020 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Abakobwa bane bibumbiye mu itsinda ry’abaririmbyi bo muri Koreya y’Epfo rizwi nka ‘Blackpink’ baciye agahigo ko kuba bwa mbere mu mateka ya Youtube aribo bagize umubare munini w’ababakurikiye mu gihe cyo kumurika ku mugaragaro amashusho (Video Premiere).

Blackpink isanzwe igira umubare munini w’abareba ibihangano byayo ndetse abarenga miliyoni 38 bamaze kwiyandikisha kuri shene yayo ku buryo nta kintu kizajya kibacika.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2020, ubwo Blackpink’ yamurikaga indirimbo yayo yitwa ‘’How You Like That’ nyuma y’umwaka idakora umuziki, abantu barenga miliyoni n’ibihumbi 600 bari barikurikiye, mu mateka ya Youtube rica agahigo ko gukurikirwa cyane mu gihe cyo kumurika amashusho y’indirimbo.

Iri tsinda ryabigezeho rihigitse itsinda rya BTS [Bangtan Boys, ryashingiwe i Seoul mu 2010] ryari ryabikoze umwaka ushize rikesa agahigo katari kagakozwe n’undi muntu uwari we wese. Icyo gihe ryagize abakurikiye amashusho yaryo barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

‘How You Like That’ ni indirimbo ibanziriza izindi ziri kuri album nshya ya Blackpink izajya hanze muri Nzeri.

Iri tsinda rigizwe n’abakobwa bane Lisa, Jennie, Rosé na Jisoo. Ryatangiye gukora umuziki mu 2016, rifite imizi i Seoul. Ni rimwe mu matsinda akunzwe cyane ku Mugabane wa Aziya.

Blackpink yaciye agahigo ko kugira abayikurikira benshi kuri Youtube mu gihe cyo kumurika amashusho y'indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .