Nyuma y’iminsi itari mike Jules Sentore umwuzukuru wa Mzee Sentore Athanase amaze arwaye indwara y’igifu, kuri ubu arasanga hari byinshi yatakaje kandi yagombaga kuba yarabishyize mu bikorwa.
Aganira na IGIHE, Jules yagize ati: “Ndareba nkasanga ubu imyiteguro yanjye yo gushyira album hanze ya mbere bizatuma igihe nateganyaga kiziyongera, nanone kandi hari ibitaramo byinshi nagiye mpomba byajyaga gutuma ndushaho kwegera abakunzi banjye, gusa ndashimira Imana kuba maze gusa naho nkira kandi nanashimira abantu bose bamfashije kuyisaba ko nakira”.
Jules akomeza avuga ko ateganya concert yo gushimira inshuti n’abakunzi be bamufashije gusenga Imana mu burwayi bwe.


Reba amashusho y’indirimbo "Ndayoboza" ya Jules Sentore.
TANGA IGITEKEREZO