00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lion Gaga yashyize hanze amashusho ya ‘Intare’ yanditse akomoye ku bwitange bw’Inkotanyi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 09:57
Yasuwe :

Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yubakiye ku gitekerezo yagize nyuma yo gukorwa ku mutima n’ibigwi bya FPR Inkotanyi zabohoye igihugu.

Ku wa 4 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora, aho hongera kwibukwa no guha icyubahiro abitanze bose kugira ngo igihugu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagarikwe.

Ibikorwa byakoze na FPR Inkotanyi yagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu byagiye bikora benshi ku mutima ndetse bigatuma abahanzi bamwe bahanga bazirahira.

Lion Gaga ari muri abo ndetse afite iyo yise ‘Intare’. Yabwiye IGIHE ko ubutumwa yayikoze ashaka gushimira ‘Inkotanyi’ no kwerekana ubwitange bwazo.
Ati “ Nayikoze nshaka kwerekana ko ubutwari bw’ababohoye igihugu batweretse bwatubereye umurage.”

Avuga ko akenshi iyo agiye hanze y’u Rwanda abona ko igihugu cy’u Rwanda kimaze kwiyubaka no kugera ku rundi rwego ugereranyije n’ahandi yagiye agera.

Muri iyi ndirimbo ya Gaga hari aho aririmba ati “Turi Intare duhagaze bwuma, turi Intare turi intavogerwa turakomeye. Twe turi ruti, turi rutikura, turakomeye […]”
Lion Gaga yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Rekura amazi’, ‘Uhoraho’, ‘Ba intwari’ n’izindi nyinshi.

Lion Gaga ubusanzwe witwa Gaga Jean Bosco afite izindi ndirimbo zikoze mu njyana ya Reggae ndetse afite album yuzuye. Uyu musore w’imyaka 33, yatangiye umuziki mu 2012. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na Bob Pro muri The Sounds naho amashusho yakozwe na Eliel Sando.

Muri aya mashusho yakoresheje imyenda ya mukotanyi nk’imyenda yibutsa ishusho y’inkotanyi zihagarika Jenoside.

Lion Gaga yashyize hanze iyi ndirimbo ye mu bihe abanyarwanda bari mu bihe byo kwizihiza igihe igihugu cyabohoreweho
Lion Gaga yakoze iyi ndirimbo ayikomoye ku bwitange bwa RPF Inkotanyi mu kubohora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .