Marina mu bahanzi bari guhatanira miliyoni 50 Frw muri ‘The Next Pop Star’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Uwase Ingabire Marina ari mu bahanzi basaga 1,000 bari guhatanira miliyoni 50 Frw mu irushanwa rizwi nka ‘The Next Pop Star’.

Ari ku rutonde ruriho andi mazina asanzwe azwi mu muziki nyarwanda nka Kivumbi, B-Threy na Gisa cy’Inganzo ndetse na Ish Kevin na Kenny K Shot bari kuzamuka neza muri Hip Hop.

Ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 ni bwo igikorwa cyo kwandika abifuza guhatana cyasojwe ku mugaragaro. Mu gihe cy’ibyumweru bisaga bitatu iki gikorwa cyari kimaze, abahanzi basaga 1000 nibo biyandikishije. Hakurikiyeho icyiciro cyo gutoranya abahanzi 60 bazakomeza mu kindi cyiciro.

Ibi bizakorwa n’itsinda ry’impuguke muri muzika rigizwe n’Abanyamerika bo muri Sosiyete y’imyidagaduro yitwa Network Show Biz (NSB) ndetse na Sony Music / SM1 Music Group itunganya indirimbo. Ni igikorwa kizasozwa tariki 1 Ugushyingo 2020.

Aba bahanzi 60 bazatorwa bazakomereza mu kindi cyiciro cy’amatora azakorwa n’abaturage binyuze kuri SMS ndetse no ku mbuga nkoranyambaga za The Next Popstar.

Marina uri mu bahanzi bari guhatana muri iri rushanwa, avuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, afite imyaka 23. Ni umwana w’imfura mu bana babiri.

Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Byarara bibaye’, ‘Bikakubera’, ‘Decision’ yahuriyemo na Papito, ‘Karibu’, ‘Log out’, ‘Tubisubiremo’, ‘Impano’, ‘It’s Love’ yakoranye na Uncle Austin na ‘Love You’ yahuriyemo na Harmonize n’izindi.

Marina yize icungamutungo mu mashuri yisumbuye aho yasoreje mu ishuri ryisumbuye rya ESSA Nyarugunga riherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

K1vumbi K1ng we ni umusore usanzwe ari umusizi ndetse yamamaye mu muvugo witwa ‘Cya cyana’, watumye yegukana igihembo mu irushanwa ry’ubusizi rya Kigali Itatse Ubusizi rya Transpoesis ryabaye mu 2017.

Yinjiye mu muziki mu muziki mu 2018, ashyira hanze indirimbo yise ‘Madam’ yakunzwe mu buryo bukomeye, akurikizaho iyo yise ‘Locate’ nayo yakiriwe neza mu bakunda umuziki. Ubu akunzwe mu zindi zirimo ‘Sabrina’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Badman’ n’izindi.

Kivumbi ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi
Gisa cy'Inganzo ni umwe mu bahanzi barambye mu muziki
Kenny K Shot (ibumoso) na Ish Kevin (iburyo), abasore bari mu bahanzwe amaso muri Trap Music muri iki gihe
Marina ari gushaka miliyoni 50 Frw zo muri The Next Popstar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .