00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Methuselah wihebeye kuvuza Saxophone yasohoye indirimbo igusha ku ibanga riri mu kunywa agatama

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 08:57
Yasuwe :

Umuririmbyi Methuselah Sax Water uri bahanga biyeguriye kuvuza umwirongi wa kizungu uzwi nka Saxophone, wanize umuziki ku Nyundo yashyize hanze indirimbo yise ‘Tuchange beer’ igaragaza uko abantu basangiye inzoga bashobora kungurana ibitekerezo byabafasha mu buzima bwa buri munsi.

Yabwiye IGIHE ko ‘Tuchange Beer’ ari indirimbo isobanuye byinshi kuri we ariko icy’ingenzi we ayandika yashakaga kwerekana ari uko inzoga zishobora gutuma abantu baganira kandi ku ngingo zubaka.

Ati “Nyandika nashakaga kuvuga ngo tuganire mbese duhane umwanya wo kuganira kugira ngo turusheho kungurana ibitekerezo. Iyi ndirimbo ikubiyemo ibitekerezo byinshi ariko byose bigamije kuganira kuko ushaka inshuti arayiganiriza, akayiha umwanya.”

Uyu musore akomeza avuga kuganira bikemura ibibazo byinshi cyane cyane iyo abantu bahuje urugwiro bicaye hamwe buri wese ari kunywa icyo abashije.

Ati “Kuyihimba byaturutse ku bantu bari hamwe bakoze, bari kuganira ku ngingo nyinshi zitandukanye. Nasanze buri muntu agira inzoga ye, ugasanga abasoma agatama baragasoma ab’agatobe baragasoma, ab’amazi barayanywa mbona ndebye ukuntu kuganira bikemura ibibazo bikazana ibisubizo ndavuga ngo uwakora indirimbo. Natekereje kuyita ‘Tuchange beer’ kuri njye bisobanura tuganire. Mpera ko nandika iyi ndirimbo ariko ibyinitse irimo n’umwihariko.”

Methuselah Sax Water ubusanzwe witwa Mbonimpa Methuselah yabonye izuba mu 1992, avuka mu bakobwa batanu akaba ari umuhungu umwe rukumbi mu muryango w’iwabo.

Mu 2016 yasoje mu Ishuri ry’Umuziki ku Nyundo aho yize kuririmba, gucuranga guitar, saxophone na clarinet ndetse no kwandika indirimbo. Ubu ni umuririmbyi, umucuranzi wa guitar, saxophone n’ibindi bicurangisho yize.

Mu muziki akora injyana zitandukanye nka Afro jazz, Pop ndetse na gakondo mu buryo bugezweho.

Methuselah Sax Water yavuze ko umuziki ari ikintu yakuze akunda bityo bikaza guhumira ku mirari ubwo yagiraga amahirwe yo kujya kuwiga ku Nyundo. Yemeze ko uretse ko kuba umuziki umuha amafaranga unamufasha mu mibanire ye n’abandi.

Afite inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda no hanze ndetse by’umwihariko agakundisha abantu igicurangisho cya Saxophone kidacurangwa na benshi mu Rwanda. Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘‘Leo’’.

Methuselah Sax Water ni umwe mu Banyarwanda biyeguriye kuvuza umwirongi wa kizungu uzwi nka Saxophone
Uyu musore wize umuziki ku Nyundo yashyize hanze indirimbo yise ‘Tuchange beer’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .