00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Noëlla Izere yasohoye indirimbo yakomoye ku rukundo yeretswe na nyina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Noëlla Izere uri mu bahanzikazi bari kuzamuka neza mu bakora umuziki gakondo, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mama’ iri kuri album ari gutegura.

Ni indirimbo imara iminota itatu n’amasegonda 25, mu gitero cya mbere aba agaragaza ukuntu ‘mama’ yamukunze ataramubona agakomeza kumukunda akivuka kugeza n’uyu munsi.

Hari aho agira ati “Nyina w’umuntu arakagira Imana. Mama wanjye nta mwiza nka we, wankunda nka we, atanzi nka we. Akirengagiza amakosa yanjye. Mama wankunze utarambona, imvune zanjye zose urazemera, wankunze ukinsama, mvutse shenge urantaramira.”

Uyu muhanzikazi ubusanzwe uvukana na Liza Kamikazi yatangarije IGIHE ko iyi ndirimbo yayihimbye abikomoye ku rukundo yabonye nyina yagiye amwereka kuva akiri muto ndetse n’uko yagiye yitanga kugira ngo uyu mukobwa n’abavandimwe be babeho neza.

ati “Iyi ndirimbo yaje iturutse ku rukundo mama umbyara yankunze kuva akinsama kugeza n’uyu munsi. Umbajije ikintu kimwe yankoreye nkamwishimira cyane sinakibona kuko ibyo ankorera byose byavamo indirimbo. Ni byinshi sinabirondora, gusa uwagize amahirwe yo kugira umubyeyi mwiza wese yabyumva.”

Yakomeje avuga ko atirengagije imvune z’abagabo ahubwo kuri iyi nshuro yashatse cyane kwitsa ku babyeyi b’abagore.

Ati “Nta wavuga ko abagabo nta ruhare bagira ngo umwana abeho neza, ariko kuri iyi nshuro nashatse kwibanda ku babyeyi b’abagore, wenda ab’abagabo nibo batahiwe.”

Izere yavuze ko ari guteganya gusohora izindi ndirimbo ziri ku album ye ya mbere kugeza ubu atarashakira izina ndetse ataramenya neza igihe izagira hanze, gusa avuga ko izaba iriho indirimbo 10.

Izere yakoze indirimbo yakomoye ku rukundo yeretswe n'umubyeyi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .