00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Fla yagarukanye amaraso mashya nyuma yo kubona abajyanama

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye nka P Fla muri Hip hop Nyarwanda, yatangaje ko yabonye abajyanama bashya bagiye kumufasha muri muzika ye ndetse ko agiye gufata ingamba nshya mu bikorwa bye.

Uyu muraperi ari gukorana na Homiez Label Music ifite studio y’umuziki, izajya inamufasha mu bindi bikorwa birimo gufata amashusho, kumushakira akazi ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bye.

P Fla yahise asohorera muri iyi nzu ifasha abahanzi indirimbo ya mbere yise ‘Ibintu byanjye’.

Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yamujemo ari muri studio, akumva yaririmba avuga ku kuntu umuntu wese ashobora gukora ibintu kandi akabigira ibye.

Yakomeje avuga ko nyuma yayo afite indi mishinga myinshi. Ati “Ubu ngiye gukora cyane ibintu byiza kandi abantu bakeneye. Gahunda ni Hip Hop Old School kandi mu gihe gito abantu barabona P Fla utandukanye n’uwo bari bazi. Nari maze igihe kinini nta bajyanama mfite, nizeye ko iyi igiye kuba intangiriro nziza y’urugendo rwanjye rushya mu muziki wanjye. Nizeye gushimisha abakunzi banjye bikabarenga.”

Yakomeje avuga ko Homiez Label Music igiye kumufasha kongera gukora nta nkomyi, gushyira ibihangano bye hanze ku gihe kandi mu buryo bwa kinyamwuga. Arangije ati ‘abantu bitege ibikorwa byanjye mu buryo buhoraho.’

Mbarushimana Alphonse washinze Homiez Label Music yavuze ko uyu muhanzi bamuhisemo kubera impano basanzwe bamuziho, avuga ko bagiye gufatanya na we akongera kunyura amatwi ya benshi mu buryo buhoraho.

Ati “Ni umuhanzi w’umuhanga ariko wagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye. Icyo tugiye kumufasha ni ukongera gukora umuziki mu buryo bwo guhozaho kandi tugaha abakunzi be ibintu byiza cyane.”

P Fla amaze igihe atangije icyo yise ‘Quiet Money’ aho na we ashaka gufasha abandi bahanzi. Uyu muhanzi ari gukorana n’umuhanzikazi witwa Popo Ali.

Abayobozi ba Homiez bavuga ko ibi ntacyo bizabangamira ku mikoranire yabo kuko na we n’ubwo bagiye kumufasha ku bushobozi bwo kuba hari abandi yafasha nk’umuhanzi wubatse izina.

P Fla yaherukaga kumvikana mu itangazamakuru mu nkuru z’uko afite abamufasha ubwo yari ari muri Guerri D’As Ent mu 2018, yaje kuvamo mu 2019.

-  Reba indirimbo nshya ya P Fla

P Fla ni umwe mu baraperi bubatse izina mu muziki Nyarwanda
P Fla yabonye abajyanama bashya yiha gahunda yo gukora umuziki ahozaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .