Riderman yasabye minisiteri gutera umugongo ibishegu, ikita ku kugeza abahanzi ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Gatsinzi Emery wamamaye muri hip hop nka Riderman, yasabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco gushyira imbaraga mu gufasha umuhanzi kugera ku rwego mpuzamahanga, kurusha kwita cyane ku guca indirimbo muri iki gihe ziri kuvugwa ko ari ibishegu.

Yabigarutseho mu kiganiro The Versus kuri Televiziyo Rwanda, aho yari yagiye kumurika indirimbo yahuriyemo na Cyusa Ibrahim, bise ‘Umwiza’.

Riderman yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ikwiye gushyira imbaraga mu gukorana n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, kurusha kwita cyane ku guca indirimbo z’abahanzi bashinjwa kuririmba ibishegu.

Yagize ati “Hanyuma ku nzego zidushinzwe nka Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, aho kugira ngo bajye bafata umwanya bajye ku maradiyo bavuga ngo kanaka yaririmbye ibi, kanaka yagize ibi, nibamere nka RDB, yo irabyuka mu gitondo ikajya gukorana na Alibaba bati ‘nta buryo mwafata ikawa mukaba mwayicuruza hano?’ ibyo bintu bigacururiza igihugu.”

“Na bo bashobora kugenda bakavugana n’ayo mateleviziyo, bakavuga bati ‘byasaba iki kugira ngo umuziki wacu ujye unyura hano. Cyane cyane ko bimaze kugaragara ko ubwiza bw’amashusho bumaze kuzamuka, ku buryo kuyatambutsa byo ni ibintu byoroshye, [ariko] ikigoranye ni ishoramari".

Yavuze ko abayobozi bashinzwe abahanzi bakwiye ‘kuva mu biro’ bagakorana na televiziyo mpuzamahanga ngo bazamure agaciro k’umuhanzi nyarwanda.

Riderman yakomeje ati “Umuhanzi azibwiriza n’ibyo bintu abireke, ahubwo akore ibyo amahanga akeneye kugira ngo ducuruze bininjirize igihugu amafaranga menshi.”

Uyu muraperi avuga ko aho umuziki wateye imbere byagizwemo uruhare n’inzego za Leta n’iz’abikorera bashyize ukuboko mu muziki. Ni ibintu ahuza na Cyusa Ibrahim, wavuze ko abikorera bakwiye gushyira abahanzi mu mishinga yabo.

Riderman yanavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gukunda ibyabo, atanga ingero z’ibindi bihugu nka Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi byinshi, bishyira imbere guteza imbere umuziki wabyo kurusha uwo hanze.

Mu minsi ishize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yaneze abahanzi baririmba ibishegu, ndetse anavuga ko Minisiteri abarizwamo itatera inkunga umuhanzi uririmba indirimbo ziri muri uwo mujyo, ko byakorwa atakiyibarizwamo.

Indirimbo zimaze iminsi zitungwa agatoki mu kugirwa n’amagambo y’ibishegu zirimo iza Davis D zitwa ‘Micro’ na ‘Dede’, iza Bruce Melodie zirimo ‘Saa moya’ na ‘Ntiza’, ‘Igare’ ya Mico The Best n’izindi.

Gusa aba bahanzi bakunze kumvikana bahakana ibyo kuririmba ibishegu, bakavuga ko ahubwo abantu bisobanurira indirimbo zabo bashingiye ku marangamutima yabo, kandi ibyo atari ikibazo cy’abahanzi kuko atari bo bagena ibyo abantu batekereza.

Reba amashusho y’indirimbo ’Umwiza’ ya Riderman na Cyusa Ibrahim


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .