00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sean Kingston yahishuye uko yasambaniye n’umukobwa mu nzu irimo umukunzi we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Jamaica, Kisean Paul Anderson wamenyekanye nka Sean Kingston yatunguranye avuga uburyo yaciye inyuma umukunzi we agasambana n’undi mukobwa bose bari mu nzu imwe.

Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angela Yee aho yavuze ko yasambaye n’umukobwa, umukunzi we ari mu kindi cyumba cyo hejuru.

Ati “Ntabwo ngiye kubeshya, nakoze ibintu bibi ubwo umukunzi wanjye yari ari mu nyubako twari turimo hejuru njye ndi kumuca inyuma n’undi mukobwa hasi. Umukunzi wanjye yaje kunyigarurira kugeza aho icyo gihe aribwo bwonyine namuciye inyuma mu rukundo rwacu.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko umukunzi we yari ari hejuru azi ko ari gufata amajwi y’indirimbo kandi atari ko bimeze.

Ati “Nyine yari ari hejuru, atekereza ko ndi hasi ndi kumwe n’abandi turi gufata amajwi y’indirimbo, kandi, ntabwo yari azi ko nta kintu ndi kuhakora kijyanye n’akazi ahubwo nari ndi kwishimisha.”

Ntabwo havuzwe umukobwa Kingston yaciye inyuma dore ko mu mwaka wa 2018 yavuzweho gutandukana n’uwitwa Angela bakundanaga.

Sean Kingston yamenyekanye cyane guhera muri za 2008 mu ndirimbo nka ’Beautiful Girls’, ’Fire Burning’, ’Einie Meenie’ yakoranye na Justin Bieber, iyitwa ’One Way’ yakoreye amashusho muri 2016 n’izindi zitandukanye.

Sean Kingston yahishuye uko yasambaniye n’umukobwa mu nzu imwe n’iyo umukunzi we arimo
Kingston yaherukaga kuvugwa mu rukundo mu 2018 ubwo yatandukanaga na Angela

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .