Tiwa Savage arifuza gukorana indirimbo n’Umunyarwandakazi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Umunya-Nigeria Tiwatope Savage wamamaye mu muziki nka Tiwa Savage yatangaje ko yifuza ko umunsi umwe azakorana indirimbo n’umuhanzi w’Umunyarwandakazi.

Tiwa Savage yabivugiye kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro The Versus gikorwa na Luckman Nzeyimana [Lucky] cyatambutse kuri uyu wa 9 Ukwakira 2020.

Uyu muhanzi yasubije ko mu byo ateganya mu rugendo rwa muzika harimo no gukorana n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Tiwa Savage yavuze ko n’ubundi asanzwe afitanye indirimbo na Sauti Sol akaba yifuza kongera gukorana n’abandi bahanzi bo mu Karere, abwira umunyamakuru ko ashaka gukorana n’umuhanzikazi wo mu Rwanda.

Yakomeje ati “Ahubwo wowe wandangira umuhanzi wo mu Rwanda, utekereza twakorana indirimbo ariko yaba ari nk’umuhanzikazi.”

Tiwa Savage yatangaje ibi mu gihe The Ben yigeze kuvuga ko hari umushinga w’indirimbo bafitanye.

Uyu muhanzi yabitangaje ku wa 24 Werurwe 2018 mu kiganiro yahaye Radio Rwanda. Icyo gihe The Ben yavuze ko ari gukora ku mishinga y’indirimbo afitanye na bamwe mu bahanzi bakomeye bo ku Mugabane wa Afurika barimo umuhanzikazi Tiwa Sivage n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya.

The Ben yavugaga ko izi ndirimbo ari gukorana n’aba bahanzi zishobora kujya hanze muri Gicurasi 2018, ariko kugeza uyu munsi zose nta n’imwe irajya hanze.

Lucky wakoresheje ikiganiro Tiwa Savage yavuze ko atamugoye igihe yamusabaga ko bakorana. Avuga ko bakoranye nyuma y’icyumweru kimwe abimusabye.

Tiwa Savage w’imyaka 40 ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Afurika. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘All Over’, ‘Get it now’ yakoranye na Omarion, ‘Bad’ yahuriyemo na Wizkid, ‘Girl ‘O’’ yakoranye na Patoranking n’izindi.

Aherutse gushyira hanze album ye ya Gatatu yise ‘Celia’. Iriho indirimbo zirimo ‘Koroba’ aheruka gushyira hanze. Yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye Sam Smith, Naira Marley, Stefflon Don, Dice Ailes, Davido na Hamzaa.

Tiwa Savage ari mu bahanzikazi bafite izina rikomeye
Tiwa Savage ari mu bahanzikazi bayoboye mu muziki wo muri Nigeria no muri Afurika
Tiwa Savage yavuze ko yifuza gukorana indirimbo n'umuhanzi wo mu Rwanda ariko by'umwihariko akaba ashaka gukorana n'uw'igitsinagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .