Umujyambere mu muziki: Ku ndirimbo ya kabiri, impano ya Juno Kizigenza iri kwirahirwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Juno Kizigenza ni umwe mu basore b’impano itangaje mu muziki w’u Rwanda ku buryo ku ndirimbo ye ya kabiri abantu batandukanye batangiye kuvuga ko ahazaza he hashamaje.

Ntabwo yari asanzwe azwi cyane mu muziki, gusa ubu amaze kwigwizaho igikundiro kubera ibihangano bye bishima benshi ku ndiba z’imitima.

Uyu musore usanzwe afashwa na Bruce Melodie muri ‘Igitangaza Music’, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Mpa Formula’ yatangiye kugaragaza impano gusa bamwe bakavuga bati reka tuzarebe ko ibi bintu bizakomeza gutya!

Amagambo yashize ivuga kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise ‘Solid’ benshi bagakomeza gutangarira ubuhanga bwe mu kuririmba.

Juno yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayitekereje ari muri studio na Element wa Country Record, bagahita bafata umwanzuro wo gutangira umushinga wayo.

Ati “Nari ndi studio mfite iriya beat ariko ngiye kuririmbamo ibindi bintu, Element ampa igitekerezo arambwira ngo iyi beat ikeneye inkuru ijyanye n’urukundo. Dutangira gukora gutyo.”

Mu bitekerezo byinshi byatanzwe kuri Youtube nyuma y’uko iyi ndirimbo nshya ya Kizigenza igiye hanze, benshi bavuga ko abantu bakwiriye kumwitega kuko afite impano itangaje.

Nka Given Vedaste yagize ati “Ntacyo narenzaho usibye kuvuga ko uri umujyambere muri uyu muziki kandi bigukwiye pe! Nakunze iyi ndirimbo yawe nshya.”

Ngoga Landry we bitewe n’impano uyu musore afite yahise yemeza ko hari igihe umuziki w’ Rwanda uzayobora Isi, ati “Umuziki w’u Rwanda uzayobora Isi mu gihe kiri imbere.”

Aime the Warrior Official wo mu Burundi we yavuze ko uyu musore afite impano itangaje, ati “Juno umusore ufite impano. Urukundo kuva mu Burundi.”

Gigz Bigui we ati “Buri gihe iyo numvise ijwi rye mu ndirimbo nshya nsesa urumeza. Nawe uramukunda?”

Khizz Kizito wamamaye mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘Uwagukurikira’, ‘Ifoto’, ‘Niwe Ntawundi’ yahuriyemo na Tom Close n’izindi; yavuze ko yakunze uburyo iyi ndirimbo igendamo.

Iyi ndirimbo ya Juno yavuze ko mbere yari yabanje kuyita "Kakanaa" bisobanuye "tuza" ariko akumva biragoye kubisobanukirwa na none atekereza kuyita ‘Solid Love’ yumva ari birebire, ahitamo kuyita ‘Solid’.

Juno Kizigenza ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.

Yarangije amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).
Yiga mu mashuri yisumbuye yahakoreye ibitaramo, ndetse ategura ibihembo ‘Opus’ byatwawe n’abanyempano mu ngeri zitandukanye bo ku ishuri n’abandi bo hanze y’ikigo barimo Yvan Buravan.

Kizigenza avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amaguru akumva azawukomeza nk’umwuga ariko ageze mu mashuri yisumbuye atangira kwiyumvamo umuziki, aba ari nawo atangira gukora.

Yavuze ko gukunda umupira ari nabyo byatumye se amuhimba akazina ka ‘Kizigenza’ kuko yabonaga ashabutse muri byo.

-  Reba indirimbo nshya ya Juno Kizigenza

Juno Kizigenza ku ndirimbo ye ya kabiri akomeje kwerekana ko hari byinshi abakunzi b'umuziki bakwiriye kumwitegaho
Juno Kizigenza ni umwe mu banyempano bakwiriye guhangwa amaso mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .