00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru M Irene yahagaritse gufasha Vestine na Dorcas yinjije mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 11:49
Yasuwe :

Umunyamakuru Murindahabi Irénée yasezereye abahanzi Vestine na Dorcas yafashirizaga mu nzu ifasha abahanzi ye yitwa M. Irene Entertainment[MIE].

Mu itangazo ryagiye hanze rigaragaza ko MIE yahisemo gutandukana n’aba bahanzi ku mpamvu zitaramenyekana.

Rigira riti “Nyuma yo gusesengura imikoranire ya MIE na Vestine na Dorcas,MIE yifuje kubwira abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera tariki 7 Nyakanga yahagaritse ibikorwa yakoranaga n’aba bahanzikazi ku mpamvu muzamenyeshwa mu minsi iri imbere.”

Batandukanye nyuma y’aho uyu munyamakuru ari we wabazanye mu muziki bagakorana indirimbo zirimo ‘Nahawe Ijambo’, ‘Papa’ ndetse na ‘Adonai’ baherukaga gushyira hanze.

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y’ubuto bwabo.

Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, ubu yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka.

Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n’abahungu babiri. Baririmba muri Goshen Choir y’i Musanze.

Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018 ariko ubu ni bwo babashije gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere. Guhera umwaka ushize ni bwo bakoranaga na M. Irene Entertainment y’umunyamakuru Murindahabi Irénée wa ISIBO TV.

Dorcas & Vestine batandukanye na MIE nyuma y’aho bari mu irushanwa ryiswe "Rwanda Gospel Stars Live" ryahurijwemo abahanzi 15 bari ku ruhembe rw’abafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, bahataniye igihembo cya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Dorcas (ibumoso) na Vestine (iburyo) ni abavandimwe b'inkurikirane bakorana umuziki. Batandukanye na M Irene wabafashaga
Murindahabi Ir n e niwe wafashaga aba bana b abakobwa mu nzu ye ifasha bahanzi barimo na Niyo Bosco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .