00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutare Gaby yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka ine

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 01:06
Yasuwe :

Umuhanzi Umutare Gaby wamenyekanye mu muziki nyarwanda mu myaka ishize akaza kuwuhagarika, yongeye kuwugarukamo ahereye ku ndirimbo nshya yise ‘Umuntu’.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kwigisha abantu gucisha make no kubaha buri wese kuko umuntu agirwa n’abandi.

Hari aho agira ati “Mbona rirasa nta bundi bufindo, n’ubwo iminsi idasa tubana nayo. Utamenyera iposho andinde n’ijambo, uwo arutwa n’umugambanyi wangaburira. Mutima soma ku tuzi umanure agahinda, nzakurinda umwijima. Abantu niwe muntu, kandi umuntu niwe bantu.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yahishuye ko akiva mu Rwanda byamusabye gushyira ibindi bintu byose ku ruhande kugira ngo abanze yite ku muryango we.

Yavuze ko icyamufashije kureka ubuhanzi, ari uko yumvaga yifuza kugira umurongo w’ubuzima.

Gusa yavugaga ko ubuhanzi ntaho bujya kuko igihe icyo ari cyo cyose yabisubiramo.

Umutare Gaby yari yahagaritse umuziki nyuma y’imyaka itatu gusa awukora (2014-2017).

Tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo Umutare yarushinze n’umufasha we Nzere Joyce, kuva ubwo uyu muhanzi ahita abwira inshuti ze za hafi ko ibijyanye n’umuziki agiye kuba abishyize ku ruhande akita ku muryango we ndetse ahita ajya kuba muri Australia.

Umutare Gaby yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ukunda nde’ n’izindi.

Umutare Gaby yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .