B TV, shene nshya ya televiziyo ifite umwihariko wo kwerekana filimi mu Kinyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2019 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Uburyo bwo gusemura filimi mu Kinyarwanda bwatangiye kera ariko bikorwa mu buryo butandukanye. Hari ibyamenyekanye nk’agasobanuye; aho umuntu umwe areba filimi akayisobanurira abandi.

Iterambere ry’ikoranabuhanga ryinjiza udushya mu buryo filimi zikinwa n’uko abazireba barushaho koroherwa n’ubutumwa buzitangirwamo bukabacengera.

Ugushyingo kwatangiranye impinduka zidasanzwe ku bakunzi ba filimi, usibye ubwinshi bw’izikunzwe ziri gusohoka hariho n’umwihariko wo kuba hatangijwe televiziyo inyuzwaho filimi ziri mu Kinyarwanda.

Iyi televiziyo nshya yatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda ku wa 1 Ugushyingo 2019, igaragara kuri Star Times 124.

Kuri iyi televiziyo ushobora kureba mu ishusho nshya ‘Black Panther’, filimi mu Kinyarwanda twakwita ‘Igisamagwe cy’umukara’, igaruka ku buzima bwa T’Challa, aho nyuma yo kugaragara muri “Captain America: Civil War” n’urupfu rwa se T’Chaka asubira iwabo kugira ngo abe umwami w’igihugu cya Wakanda muri Afurika, kiba cyarateye imbere cyane mu ikoranabuhanga.

Bitandukanye n’uburyo filimi zari zisanzwe zisobanurwa, uburyo bushya bwiswe ‘Dubbing’ bwo bwifashishwa ikoranabuhanga mu gusemura.

Umuyobozi wungirirje wa BTV, Uwitonze Félix, yatangaje ko barebye uburyo abantu bakunda filimi batazumva, maze basanga bazikunda kurushaho zibaye ziri mu rurimi rwabo gakondo.

Yagize ati “Uzarebe ukuntu abantu bakunda filimi, zirabaryohera kandi ziba ziri mu ndimi batumva. Twebwe rero twatekereje ko Abanyarwanda bakwiye kureba filimi kandi bazumva mu rurimi rw’Ikinyarwanda.’’

Televiziyo ya BTV izagira ibiganiro by’ubwoko bwose birimo ibihugura n’ibijyanye n’imyidagaduro ndetse n’amakuru ariko ’Dubbing’ ni wo mwihariko wayo ku isoko.

Dubbing ni uburyo bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho bwo gusemura filime mu ndimi runaka. Ubu buryo buramenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere nka Espagne, u Bufaransa, u Budage n’ahandi hose.

Abakunze kureba filimi z’uruhererekane za Novela burya ziba zarakozwe mu ndimi zikoreshwa muri Amerika y’Amajyepfo cyane cyane urukoreshwa muri Espagne ariko zigashyirwa mu Gifaransa cyangwa Icyongereza.

Iryo koranabuhanga rigezweho ryo guhindura izo filimi ni ryo ryitwa Dubbing. Ni ryo ryakoreshejwe mu gusemura filimi ya Yezu n’izindi za gikirisitu, aho abakinnyi b’abazungu baba bavuga mu Kinyarwanda.

Mu Rwanda ‘Dubbing’ yashinze imizi cyane ahagana mu 2013 ubwo hatangiraga ikigo kibikora nk’umwuga ‘Dubbing Rwanda Indusrty Ltd’, icyo gihe nibwo cyashyize mu Kinyarwanda filimi nyinshi zirimo iz’abana nka Kirikou, Alvin, iz’uruhererekane nka The Black List n’izindi.

Uwitonze yakomeje ati “Uburyo izo filimi zakunzwe n’abantu byaduhaye igitekerezo cyo kwagura ibikorwa, dukorana n’abandi bashoramari, n’abakora filimi ku Mugabane wa Afurika, ndetse twemeranya ko izo filimi zajya zitambutswa kuri televiziyo mu buryo buhoraho.”

Mu Rwanda hakoreshwa indimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’izindi ariko nta washidikanya ko abenshi bavuga ndetse bakumva Ikinyarwanda nk’ururimi rubahuza.

BTV ivuga ko filimi ziri mu Kinyarwanda zizatuma abantu bumva amasomo azirimo, baryoherwe no kuzireba mu rurimi rwabo.

Abaganuye kuri filimi za ‘dubbing’ bavuga ko zisubiza ibyifuzo byabo no gukomeza guhesha ikuzo ururimi rw’Ikinyarwanda.

Nsabimana Evariste utuye mu Mujyi wa Kigali yavuze ko “bizatuma abantu bongera kugirira icyizere ururimi rw’Ikinyarwanda, buri wese akaruvuga yumva atishisha.’’

Ibihugu byinshi byateye imbere birimo u Budage bitsimbaraye ku mico n’indimi zabyo, byamaze kwemeza Dubbing nk’imwe mu politiki zo kurinda no kurengera imico yabyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza