Umukinnyi w’amakinamico yiganjemo gusetsa Ntarindwa Diogene, uzwi cyane ku izina rya Atome cyangwa Gasumuni azajya mu Buyapani mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena gukinirayo umukino we mushya (ikinamico) yise Hate Radio, uvuga ku bubi n’uruhare radio yagize muri Jenoside yo mu Rwanda.
Uyu mukino ugaragaza amateka mabi itangazamakuru by’umwihariko Radio-Télévision libre des Mille Collines (RTLM) yagize mu iyicwa ry’abatutsi. Ntarindwa we akina ari umunyamakuru witwa Kantana.
Mu kiganiro na IGIHE, Gasumuni yavuze ko amaze imyaka hafi ibiri ari kwerekana uyu mukino we hanze y’u Rwanda.
Yagize ati “Mu kwa Gatanu nawerekanye mu bihugu bine harimo Portugal, u Busuwisi, u Budage na Danemak. Imyaka igiye kuba hafi ibiri ukinwa hanze y’u Rwanda hafi rimwe buri kwezi.
Ntarindwa avuga ko igihe kinini asigaye aba ari hanze y’u Rwanda kubera uyu mukino aba ari gukina. Ati “Ni gake nsigaye mara nk’ukwezi gushoreranye mu Rwanda.”
Ntarindwa ashimangira ko atabuze, ahubwo ko we adakunda kuvuga cyane gahunda ze mu itangazamakuru.
Uretse umukino Carte d’Identite nayo ivuga kuri Jenoside yo mu Rwanda, Ntarindwa yanamenyekanye cyane mu mukino akeburamo abantu bata umwanya mu bidafite akamaro aho gukora akazi bashinzwe.
Azwi ku magambo nka ’Gasumuni Gasuzuguro’, ’Kanakuze Dativa’, ’Mwampaye amashyi mwa bantu mwe!’ n’andi yagiye agarukwaho na benshi mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO