Hagiye gusohoka filime ivuga ku ngaruka zo kurushinga mu buryo butateguwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ukwakira 2020 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Hagiye kujya hanze filime y’uruhererekane yiswe “About Love” cyangwa “Ibyerekeye urukundo” mu rurimi rw’Ikinyarwanda, izaba ivuga ingaruka zo gushaka ukiri muto utanabiteguye.

Iyi filime ishingiye ku rukundo rwavutse hagati ya Muteteri Marie Claire ukina yitwa Nicky ndetse na Uzabumwana Hussien, bakaza kwisanga babana mu buryo batateguye.

Umuyobozi w’iyi filime Uzabumwana Hussien akaba ari nawe wayanditse uri no mu bakinnyi b’imena, yabwiye IGIHE ko igitekerezo nyamukuru cyo gukora iyi filime cyavuye ahanini ku gushaka kugira inama abasore n’inkumi bashaka bakiri abana.

Igaruka cyane ku byiza byigisha abantu gushaka bakuze kuko ngo iyo bageze muri izo ngo, rimwe na rimwe bagongwa n’ubuzima kuko baba bakoze ibyo batari biteguye gukora bagatangira gushondana.

Aha yatanze urugero avuga ko afite inshuti byabayeho, avuga n’ubu ikirwana n’ubuzima.

Ati “Mfite inshuti yanjye yashatse akiri muto mu myaka, ariko n’ubu nta mahoro aba afite kuko yabikoze mu buryo butunguranye asa nk’utabiteguye kubera iraha. Narebye ubuzima abayemo birambabaza mpitamo gukora iyi filime ngira ngo ngire inama bagenzi banjye.”

Iyi filime ahanini ivuga cyane ku musore w’ingimbi witwa Brighton wari umuhanzi ukizamuka, waje gukundana n’umukobwa nawe wari mu myaka y’ubwangavu baza kwisanga babanye nyamara buri wese akiri muto, byaje no gutuma ubuzima bwa Brighton buhinduka kuko atigeze yakira ko afite umugore bitewe n’imyaka ye.

Bitewe no gukururwa n’iraha ry’Isi yaje kwinjira mu rukundo n’undi mukobwa bituma amutera inda nabyo ntiyabyakira bituma yiyahuza ibiyobyabwenge.

Reba agace gato k’iyi filime


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .