Icyerekezo cya Filime Nyarwanda z’abahesheje igihugu ikuzo ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Abahanzi batandukanye bamaze kubaka izina mu ruganda rwa sinema mu Rwanda bahuriza ku kuba ruri kugenda rutera intambwe nziza kandi itanga icyizere.

Abanyarwanda batandukanye batangiye kugenda babona ibihembo bitandukanye mu maserukiramuco akomeye ku Isi muri sinema. Ni ibintu bikomeje guhesha ishema u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE abantu batandukanye bubatse izina muri sinema Nyarwanda, bagarutse kuri byinshi byo kwishimirwa cyane uru ruganda rumaze kugeraho.

Isabelle Kabano wakinnye muri filime ‘Petit Pays’ yubakiye ahanini ku nkuru y’ubuzima bw’umwanditsi Gaël Faye; uherutse guhabwa igihembo mu iserukiramuco rya ‘Film Francophone d’Angoulême’ rikomeye mu Bufaransa, yavuze ko u Rwanda ruri kugenda rutera imbere muri sinema.

Ati “Nashimishijwe cyane no kuba narahawe igihembo muri Festival iri kuri ruriya rwego mu Bufaransa; byampaye imbaraga kandi bituma numva ko iyo wakoze usarura ibijyanye n‘imbaraga wakoresheje. Ikindi nashimishijwe n’icyizere abayoboraga filime bangiriye bampitamo.”

Akomeza avuga ko mu Rwanda abona sinema itera imbere ndetse agashishikariza urubyiruko rubikunze runafite impano kutiyima amahirwe kuko rufite n’igihugu kiruha aho babikorera bisanzuye.

Karekezi Joël watangiye umwuga wo gukora filime mu 2009, akaba ari nawe wakoze iyitwa ‘Mercy of The Jungle’, mu 2019 yegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco Nyafurika rya sinema ribera i Ouagadougou muri Burkina Faso birimo n’igihembo nyamukuru cyitwa ‘l’Étalon de Yennenga’.

Ashimangira ko ari intambwe nziza kandi yo kwishimirwa kuko yageze ku rwego ahabwa ibihembo nyuma y’inzira ndende yanyuzemo.

Yagize ati “Icyo nabwira urubyiruko ni uko ibintu byose iyo ubikorana icyizere n’ubushake ugera aho wifuza kandi heza. Ni akazi gasaba guhaguruka ugakorana n’abandi bari muri urwo ruganda rwa sinema.”

Arongera ati “Ikindi mparanira ni ugukora filmi nziza ntatekereza ibikombe kuko iyo ubibuze byaguca intege, njye nifuza kuvuga inkuru muri sinema izarebwa na benshi kandi ifite icyo ivuze kandi ikajya no mu nzu nini mpuzamahanga na za televiziyo.”

Karekezi yavuze ko mu minsi yashize filime nyinshi zivuga ku Rwanda zakorwaga n’abanyamahanga ariko bikaba byarahindutse.

Yagize ati “Iyo urebye mu myaka yashize amafilime yakorwaga mu Rwanda avuga ibyaho wasangaga yarakorwaga n’abanyamahanga, ariko ubu iyo urebye neza usanga Abanyarwanda tumaze kugira bamwe bafite ubushobozi bwo gukora nini nziza. Urebye nka ‘Petit Pays’ ushobora gusanga 80% mu bayikinnye abenshi ari Abanyarwanda, ubushobozi n’ubuhanga rero turabifite ndizera ko mu minsi iri imbere tuzabona filime nyinshi zacu nk’Abanyarwanda.”

“Ikindi gishimishije iyo ugeze ku rwego rwo guhabwa ibihembo ni kimwe mu bihesha u Rwanda isura nziza mu ruhando rw’amahanga. Nashimishijwe no kwisanga hagati y’abaperezida b’ibihugu byombi u Rwanda na Burkina Faso, ikindi ni uko iyo uhawe igihembo igihugu cyawe kiravugwa kikamenyekana no muri urwo rwego rw‘ubuhanzi muri cinema.”

Umuhanzi wa sinema akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda uri mu bandika filime akanaziyobora, Uwilingiyimana Jean Claude, na we yashimye intera u Rwanda rugezeho.

Yakomeje ati “Natangiye ndi umuhanzi uhanga imivugo mu mashuri abanza, imikino mito, ngeze no mu mashuri yisumbuye nkajya mpanga n’amakinamico kugeza no muri kaminuza. Nigeze no gutwara igihembo cya gatatu ku rwego rw’igihugu mu 1996 ndi mu mwaka wa mbere wa kaminuza, nyuma yaho naje no gukora kuri Televiziyo y’u Rwanda aribwo inyota yo kuvuga ubutumwa mu mashusho yaje.’’

Nibagwire Didacienne utunganya filime akaba n’umwe mu bakora akazi kajyanye no guhitamo cyangwa guhugura abakina filime yavuze ko kagora rimwe na rimwe.

Ati “Guhitamo abakinnyi bo muri filime mu Rwanda hari igihe bigora kuko ushaka abantu kenshi usanga batari barigeze bakina, ugomba kubahugura kubavanamo ikintu cyo kumva ko niba baje baje gufasha, ahubwo bakumva ko baje gukora umwuga ubaha amafaranga bakora habaye amasezerano izo ni izimwe mu mbogamizi duhura nazo.”

Uruganda rwa Sinema mu Rwanda ruratera imbere ndetse hari icyizere ko ruzakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu no kukimenyekanisha mu mahanga.

-  Kabano Isabelle na Karekezi Joël bavuga ku gukabya inzozi muri Sinema Nyarwanda

-  Reba inzira igeza abakora sinema ku rwego mpuzamahanga

-  Uwiringiyimana avuga ku bisabwa uwandika filime

Isabelle Kabano wakinnye muri filime ‘Petit Pays’ yubakiye ahanini ku nkuru y’ubuzima bw’umwanditsi Gaël Faye
Joël Karekezi ni we wakinnye Filime Mercy Of The Jungle, iri mu zimaze kugira ibigwi ku ruhando mpuzamahanga ndetse yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika [ l’Étalon de Yennenga] mu iserukiramuco ribera muri Burkina Faso rizwi nka FESPACO
Nibagwire Didacienne afite Sosiyete itunganya filime akaba n’umwe mu bakora akazi kajyanye no guhitamo cyangwa guhugura abazikina
Umuhanzi wa sinema akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda uri mu bandika filimi akanaziyobora, Uwilingiyimana Jean Claude, yashimye aho uruganda rwa sinema rugeze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .