Abazakina muri filimi “Rwubikangohe” bamenyekanye

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 22 Kamena 2013 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi itari mike hatangajwe ko hakenewe abakinnyi bazakina muri filimi “Rwubikangohe”, kuri ubu ihitamo abakinnyi ryaberaga ku Kimironko ryarangiye.
Iyo filimi ihuriyemo companies zigera kuri eshatu zisanzwe zikora ibijyanye na filimi arizo, Gorilla Film Production, Eternal Films ndetse na Magasin de Grand Lac, nyuma yo guhitamo Abakinnyi bazagaragara muri “Rwubikangohe”, barateganya gutangira gufata amashusho y’iyo filimi mu gihe cya vuba.
Rurangwa Norbert umwe mu bayobozi ba company (...)

Nyuma y’iminsi itari mike hatangajwe ko hakenewe abakinnyi bazakina muri filimi “Rwubikangohe”, kuri ubu ihitamo abakinnyi ryaberaga ku Kimironko ryarangiye.

Iyo filimi ihuriyemo companies zigera kuri eshatu zisanzwe zikora ibijyanye na filimi arizo, Gorilla Film Production, Eternal Films ndetse na Magasin de Grand Lac, nyuma yo guhitamo Abakinnyi bazagaragara muri “Rwubikangohe”, barateganya gutangira gufata amashusho y’iyo filimi mu gihe cya vuba.

Rurangwa Norbert umwe mu bayobozi ba company ya ‘Eternal Films’ yagize ati: “Iyi filimi izagaragaramo abakinnyi b’ingeri zose, harimo abasanzwe bakina, abazajya imbere ya camera bwa mbere ndetse n’abakinnyi bazava mu Burundi”.

Gakwaya Celestin umwe mu banditsi ba filimi zo mu Rwanda ndetse ni
’i Burundi, kuri ubu ni nawe wanditse iyi filimi "Rwubikangohe", yakomeje ashimira abakinnyi ba sinema ko hari impinduka bagenda bagaragaza mu mikinire.

Muri abo bakinnyi bazava i Burundi basanzwe bazwi cyane muri sinema, harimo: Aurore Niteka uzwi muri filimi ‘Zimuruka, Ubugaragwa,Izabikora ndetse n’izindi. Hazagaragaramo kandi n’undi mukinnyi witwa Jules Rucyerandanga wamenyekanye cyane muri filimi ’Clarisse, ndetse na Traisor’”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .