Imyiteguro y’iserukiramuco ry’amafilimi mu Rwanda rizwi nka HillyWood rizatangizwa tariki 20 Nyakanga muri Kigali City Tower irarimbanije.
Iri serukiramuco rizamara icyumweru cyose, hazerekanwa amafilimi agera ku ijana yatoranyijwe muri 248 ava mu bihugu bya Burkina Faso, U Bwongereza, Misiri ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi.
Murenzi Jolie, umwe mu bagize Rwanda Film Festival, aganira na The Newtimes yavuze imyiteguro yatangiye kandi ko biteze ko rizaba ryiza kurusha ayabanje, ati "Imyiteguro yaratangiye, twiteguye ko kuri iyi nshuro rizaba ririmo ubugeni bwinshi kandi turizera ko rizaba iry’ibyishimo"

Biteganijwe abazitabira iri serukiramuco rya cyenda bazajya bahurira mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, mu mahoteli akomeye, mu maresitora akomeye n’ahandi henshi hasanzwe herekanirwa Filimi. Uretse muri Kigali, iri serukiramuco rizanagera no mu Karere ka Musanze, Rubavu na Huye.
Iri serukiramuco ry’amafilimi rizaba rifite insanganyamatsiko igiri iti “ Our Mothers, Our Heros” bisobanuye biti "Ababyeyi bacu, Intwari zacu".
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa http://rwandafilmfestival.net/ amwe mu mazina y’amafilimi azerekanwa uyu mwaka harimo nka Mama Africa, Desert Fowler, Virgin Margarida, Le Bonheur D’elza, Ladies’s Turn, Something Necessary, Nairobi Halflife, Middle of Nowhere n’andi.
Iri serukiramuco rya Rwanda Film Festival ritegurwa na Rwanda Cinema Center ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco.
TANGA IGITEKEREZO