Phoebe Dynevor wagaragaye muri season ya kabiri y’iyi filime ari umukinnyi w’imena, ubwo yaganiraga na CNN yagize ati “Birababaje kuba Daphne Bridgerton atazagaragara muri season y’ubutaha. Gusa nishimiye kuzaba umwe mu bazayikurikirana.”
Bridgerton ni filime igaruka ku nkuru y’abavandimwe umunani baturuka mu muryango w’abakire, mu gihe cya kera cy’ubwami bw’u Bwongereza. Baba bari kurambagiza abakunzi bazashakana mu yindi miryango izwi muri ubwo bwami.
Mu gice cya mbere n’icya kabiri yagarukaga ku nkuru z’urukundo rwa Daphne Bridgerton n’umuvandimwe mukuru wa bo Anthony Bridgerton, aho babona abo bakunda ndetse bagashakana.
Igice cya gatatu kitaratangarizwa itariki kizashyirirwa hanze, kizagaruka ku nkuru y’umuvandimwe wa bo wa gatatu Colin Bridgerton.
Iyi ni filime ishingiye ku nkuru y’igitabo ‘The Duke and I’ cyanditswe n’umunyamerika Julia Quinn. Yerekanywe kuri Netflix kuva mu 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!