Umuhire Eliane yashyizwe mu kanama nkemurampaka k’iserukiramuco rikomeye ku Isi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Umuhire Eliane uri mu banyarwandakazi bamaze kwamamara muri sinema, wanegukanye ibihembo abikesheje iyitwa ‘Birds are singing in Kigali’, yashyizwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Chicago International Film Festival, rimwe mu maserukiramuco ya filime amaze igihe kandi akomeye muri Amerika.

Iri serukiramuco rizaba ku nshuro ya 56 guhera ku wa 14 Ukwakira 2020 kugeza ku wa 25, mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhire ari mu kanama nkeramurampaka ahuriyemo n’abandi barimo Chinonye Chukwu, umuyobozi wa filime wo muri Nigeria unafite ubwenegihugu bwa Amerika, uzwi cyane muri filime yitwa Clemency; umwanditsi wa filime wo mu Buholandi Boyd Van Hoeij; Violeta Bava na Adam wo muri Argentine.

Umuhire yatoranyijwe biturutse kuri filime yitwa ‘Birds are singing in Kigali’ yamugize ikimenyabose, ikanatuma yitabira amaserukiramuco atandukanye ndetse akegukana ibihembo.

Nyuma gushyirwa mu kanama nkemurampaka, yanditse ubutumwa bugaragaza ko yishimiye kuba ari umwe muri ko.

Ati “Ndishimye kandi ni iby’icyubahiro kuba umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Chicago International Film Festival igiye kuba ku nshuro ya 56, itanga amahirwe yo kwitabira ibihembo bya Oscars, aho nzaba ndi kumwe n’abandi bo mu ruganda rwa sinema ku Isi yose.”

Chicago International Film Festival yatangiriye ahitwa Carnegie Theatre mu 1965, itangijwe na King Vidor, Bette Davis na Stanley Kramer; bashakaga gutanga umusanzu mu ruganda rwa sinema muri Amerika.

Iki gikorwa cyaje kugenda gikura kugeza aho cyabaye mpuzamahanga, kigahuriramo abo mu ruganda rwa sinema ku Isi yose. Iri serukiramuco rifasha kuvumbura impano nshya no gufungurira benshi amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Mu myaka yatambutse niryo ryatumye abaje kuvamo abayobozi ba filime bakomeye nka Martin Scorsese, Wim Wenders, Bertrand Tavernier, Margarethe von Trotta, Krzysztof Kieslowski n’abandi benshi bajya ahabona.

Akanama gatanga amanota kazanonosora filime mu byiciro bitandukanye birimo icya filime ku rwego mpuzamahanga, abayobozi ba filime bashya, filime mbarankuru mpuzamahanga, filime ngufi n’ibindi.

Umuhire ari mu bazatanga ibihembo mu cyiciro cya filime mpuzamahanga kirimo umuyobozi wa filime mwiza, umukinnyi wa filime mwiza, filime yanditse neza ndetse n’uwafashe amashusho ya filime neza.

Yatangiye kwamamara guhera mu 2017. Yegukanye ibihembo birimo icyo yahawe mu cyiciro cy’abagore mu iserukiramuco rya Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF) ryabereye muri Repubulika ya Tchèque. Muri uwo mwaka yegukanye n’ibindi birimo icya Chicago International Film Festival na Gdynia Polish Film Festival.

Mu 2018 yashyikirijwe igihembo yegukanye mu iserukiramuco ryaberaga muri Pologne ryitwa The Netia Off Camera International Film Festival. Iki gihembo cyari kigenewe uri kwitwara neza mu mwuga wa sinema, ‘MasterCard 2018 Rising Star’.

Muri uwo mwaka yahawe ikindi mu iserukiramuco rya Let’s CEE Urania, ryaberaga muri Autriche n’icyo muri New York Polish Film Festival.

‘Birds are singing In Kigali’ ni filime yagiye hanze muri Kamena 2017, imara isaha imwe n’iminota 53. Ivuga ku ngaruka z’ihungabana no ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhire akina yitwa Claudine naho Jowita bakinana yitwa Anna.

Umuhire yize kaminuza mu bijyanye n’ibaruramari. Kubera gukunda umwuga wa sinema, yahawe umwanya wo kujya kwiyungura ubumenyi mu gukina filime n’amakinamico muri Tunisie, atangira gukabya inzozi ze atyo.

Umuhire amaze kuba ikimenyabose muri sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .