00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya batembagaje Abanyakigali (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 May 2022 saa 12:39
Yasuwe :

Abanyakigali banyuzwe n’igitaramo cy’urwenya cyiswe GEN-Z (Generation Z) aho abanyarwenya bagitumiwemo babafashije guseka no gutaha bamwenyura binyuze mu nkuru babasangije.

Iki gitaramo cyatumiwemo abanyarwenya bari kuzamuka neza cyabereye ku Kimihurura ku mugoroba wo ku wa 12 Gicurasi 2022.

GEN-Z ni igitaramo kiba kabiri mu kwezi, harimo ku wa Kane w’icyumweru cya kabiri n’icya nyuma cy’ukwezi. Gitegurwa muri gahunda yo kuzamura abanyempano no kwegereza abantu urwenya.

Kuri uyu wa Kane, abantu b’ingeri zose biganjemo urubyiruko bahuriye kuri Art Rwanda-Ubuhanzi, muri iki gitaramo cyagaragayemo abanyarwenya benshi bakizamuka n’abamaze kubaka izina muri uyu mwuga.

Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo abantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro nk’umuhanzi Chris Easy, umusizi Rumaga, Junior Giti n’abandi bazwi cyane muri sinema n’urwenya.

Abanyempano batanu bakizamuka bagaragaje impano idasanzwe bigaragaza ko mu minsi iri imbere uru ruganda ruzaba rukungahaye, ukurikije uko aba batembagaje abitabiriye iki gitaramo ndetse hanitabiriye umunyarwenya uturutse i Burundi witwa ‘Bullet’.

Nyuma y’aba banyarwenya bakizamuka hagiyeho abafite amazina akomeye ari bo bibasiriye Junior Giti bagaruka ku miterere ye ndetse n’uburyo asobanura filime.

Umunyarwenya Prince wamamaye nka ‘Uzagende kuri moto’ kuri Twitter yagiye ku rubyiniro agaruka kuri Junior avuga ko bitewe n’imiterere ye yakabaye yizihiza umunsi w’abagore n’uw’abagabo.

Prince yakorewe mu ngata na Rufendeke wagiye atera urwenya kuri Junior Giti ariko azimije kuko asanzwe ari umukoresha we muri Giti Business Group izamura abanyempano batandukanye.

Muri iki gitaramo hatanzwe urwenya rwasekeje benshi rwavugaga ku ijambo ry’Ikirundi ‘Kurongora’ risobanura kuyobora mu Kinyarwada.

Uzagende kuri moto yavuze ko nk’abayobozi b’ibigo bitandukanye ugiye kuvuga inshingano zabo mu Kirundi wagira uti ‘Junior Giti arongora Rufendeke na Chris Easy’, ‘Clement arongora Knowless, Igor, Nel Ngabo n’abandi’.

GEN-Z yabaye ku nshuro ya gatanu; biteganyijwe ko izongera kuba tariki ya 26 Gicurasi 2022.

Iki gitaramo cyashyizweho kugira ngo kizamure abanyempano batandukanye bafite impano mu gutera urwenya.

Rufendeke yagaragaje ubuhanga budasanzwe
Prince yageze aho aranaryama kugira ngo ashimishe abitabiriye igitaramo
Seti wo muri Zubby Comedy yari yaje gushyigikira bagenzi be
Umugore wa Junior Giti yatangajwe n'abanyarwenya bari muri iki gitaramo
Umuhanzi Chris Easy yakurikiye abanyarwenya bari muri GEN-Z
Umunyarwenya Joshua yatembagajwe n'inzenya za bagenzi be
Umunyarwenya Kireko yagarutse ku bantu baba mu nzu nto ku buryo kwinjiramo ubanza gusohora ibase
Umunyarwenya BGB mu batanga icyizere
Umunyarwenya Nimu Roger ukunzwe cyane na we yahageze
Umusizi Rumaga Junior ari mu bakunzi b'iki gitaramo
Umuzungu uzi Ikinyarwanda na we yagaragaye muri iki gitaramo
Umwe mu banyarwenya yageneye umufana impano y'amadarubindi
Uwahageze wese ntiyabashaga kwifata
Zaba Missedcall yari yagiye gushyigikira bagenzi be
Miss Linda Nkusi ukina filimi yakurikiranye uko abanyarwenya bakora umwuga wabo
Patrick Rusine uzwiho gukina yasinze yakurikiraga neza abanyempano bashya
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Mu gitaramo nk'iki biba ari urwenya rwinshi cyane
Bullet waturutse i Burundi yateye urwenya ku mibereho y'abahanzi bo muri Afurika bagorwa n'ubuzima
Fally Merci ni we utegura iki gitaramo akanakiyobora gusa na we yanyuzagamo agasetsa abacyitabiriye
GEN-Z yabaye ku nshuro ya gatanu abantu bitabira ku bwinshi
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye igitaramo
Inkweto Junior Giti yaserukanye muri iki gitaramo
Junior Giti wahinduwe urwenya yari yaje gushyigikira GEN-Z nk'uko bisanzwe
Junior Giti yateweho urwenya na we ruramusetsa
Miss Cadette usigaye ari muri sinema na we yitabiriye iki gitaramo
Abakinnyi bo muri Love and Drama iri guca ibintu muri iyi minsi bageze muri iki gitaramo

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .