Ubwo na we uri inka!

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 15 Gicurasi 2013 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

1. Umuntu yaguze imodoka yanditseho 4×4, ageze iwe umwana abona ku modoka handitseho 4×4 ararakara cyane agira ati: ’’Iki kigabo ntikizi ko 4×4 ari 16”. Ahita afata ibuye yandika kuri iyo modoka ko =16. Umugabo abibonye ararakara cyane ayijyana mu igaraje basigaho irindi range barabisiba arataha.
Bucyeye wa mwana yongeye kubibona, arongera yandikaho n’ibuye ko =16, afite n’uburakari burenze ubwa mbere. Wa mugabo nyir’imodoka yaje kongera kubona bongeye ku mwandikira ku modoka yigira inama yo kujya (...)

1. Umuntu yaguze imodoka yanditseho 4×4, ageze iwe umwana abona ku modoka handitseho 4×4 ararakara cyane agira ati: ’’Iki kigabo ntikizi ko 4×4 ari 16”. Ahita afata ibuye yandika kuri iyo modoka ko =16. Umugabo abibonye ararakara cyane ayijyana mu igaraje basigaho irindi range barabisiba arataha.

Bucyeye wa mwana yongeye kubibona, arongera yandikaho n’ibuye ko =16, afite n’uburakari burenze ubwa mbere. Wa mugabo nyir’imodoka yaje kongera kubona bongeye ku mwandikira ku modoka yigira inama yo kujya kwandikishaho ko =16 kugira ngo uwo mwana atongera kubyandikishaho ibuye.

Avuye mu igaraje kubikoresha wa mwana arabibona ahita avuga ati: ’’ Ntubona ko cyamenye ubwenge kare kose se cyigiraga amaki cyandika amafuti’’. Ahita afata ibuye yandikaho ngo ‘Très bien’.

2.

Umwarimu yahaye abana amanota kuva ku wambere kugeza kuwanyuma, arangije areba umwana witwaga Gaspard wari wagize amanota mabi ya nyuma, maze ahita abwira abandi banyeshuri ati: "Mujye mwiga mutazaba inka nka Gaspard".

Bukeye, wa mwarimu ashushanya inka ku kibaho, maze arababwira ati: "Umbwira izina ry’aka gasimba mu gifaransa ndamuha amanota icumi".

Nuko umwana umwe arahaguruka arasubiza ati: "Iyo ni ’gaspard’ cyangwa bagenzi be banganya ubwenge!"

Maze mwarimu agwa mu kantu, ahita amukubita urushyi, aramubaza ati: "Wa nka we ibyo wabyigishijwe na nde?"

Umwana arababara arasubiza ati: "Wa mushumba we se si wowe uhora utubyira ko gaspard ari inka? None ubwo twese utwise inka buriya uri iyindi kuko uragira inka ebyiri aba ariyagatatu!"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .