Comfort People Ministries yahuje imbaraga na Sintex mu ndirimbo nshya ‘Jambo ryawe’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abaramyi baturuka mu matorero ya Gikirisitu mu Rwanda rya Comfort People Ministries ryisunze Kabera Arnold uzwi nka Sintex mu muziki mu ndirimbo yaryo nshya ryise “Jambo ryawe.’’

Comfort People Ministries iri mu matsinda azamukanye ingoga mu muziki uhimbaza Imana, mu rugendo imazemo imyaka ine kuko yarutangiye mu 2016.

Umuyobozi wa Comfort People Ministries, Ndayishimiye Jean Damascène, yavuze ko batangira bakoraga ibikorwa bitandukanye by’urukundo no gushyira ihumure mu bantu.

Ati “Dutangira twakoraga ibikorwa bitandukanye by’urukundo n’ihumure, ndetse no kwigisha urubyiruko rutandukanye ijambo ry’Imana turutoza gusoma Bibiliya.”

Comfort People Ministries yashyize hanze indirimbo yise “Jambo ryawe” izaba iri kuri album yayo ya mbere.

Iyi ndirimbo ikoze mu buryo buryoheye ijisho, imiririmbire n’imibyinire bishamaje, iri tsinda ryayikoranye na Sintex ufite imbaraga n’ubuhanga n’umuziki uryohera benshi mu bakunda injyana ya Dancehall.

Ndayishimiye yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugamije kubwira abantu ko bafite ubutunzi bukomeye bwo kumenya Imana.

Yagize ati “Ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye aho twifuje kongera kwibutsa Isi ko ijambo ry’Imana ari ryo ryonyine ritumurikira mu buzima bwacu bwa buri munsi, iryo jambo ko Imana yariduhaye iricisha muri Bibiliya.”

Yavuze ko igitekerezo cyo gukorana na Sintex kigamije gushaka kwiyegereza abantu bakora umuziki wo hanze y’urusengero.

Yagize ati “Igitekerezo cyo gukora indirimbo na Sintex, cyaje kubera umutwaro twagize w’abantu bataba mu nsengero twifuza ko nabo ubutumwa bwiza bwabageraho.”

Ndayishimiye avuga ko intego bafite mu myaka itatu ariko uko ubutumwa bwiza batangiye buzaba bwagutse cyane cyane ibihangano byabo bakabigeza mu Rwanda hose ndetse no ku rwego muzamahanga.

Ati “Ikindi ni ugukora ibihangano by’umwimerere kandi twifuza byibura ko tuzaba dufite album eshatu zagiye hanze ndetse dukomeza n’ibikorwa by’urukundo by’ihumure tubicishije mu ijambo ry’Imana. Dushishikariza urubyiruko kuva mu biyobyabwenge.”

Comfort People Ministries ifite intego yo guhumuriza abantu igendeye ku ijambo ryanditse muri Yesaya 40:1-2. Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi 15 n’abandi banyamuryango 40.

Comfort People Ministries yahuje imbaraga na Sintex mu ndirimbo nshya ‘Jambo ryawe’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .