Iby’ingenzi byibazwa ku kuba Musenyeri Kambanda yagizwe Cardinal

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi mike inkuru nziza itashye i Rwanda ko Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali yagizwe Cardinal, inshingano yahawe na Papa Francis ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 ubwo yari amaze gusoma isengesho rizwi nka Angelus (indamutso ya Mayalika), akora buri Cyumweru i Vatican.

Izina rya Musenyeri Kambanda ryasomwe hamwe n’andi mazina 12, icyakora niwe munyafurika wenyine wagaragaye kuri urwo rutonde.

Byabaye umunsi w’ibyishimo kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuko abaye Cardinal wa mbere w’umunyarwanda, nyuma y’imyaka igera ku 120 ivanjili igeze mu Rwanda.

Kuba Cardinal byamwongereye inshingano

Ubusanzwe Cardinal biva ku ijambo ry’Ikilatini Cardinalis, bivuze uw’ikirenga. Afatwa nk’igikomangoma cya Kiliziya. Kuba Mgr Kambanda yaragizwe Cardinal ntabwo bimukuraho kuba Musenyeri nk’abandi ariko bimuha izindi nshingano zisumbuye zirimo kuba hafi ya Papa, kumugira inama, kumufasha gukemura ibibazo bikomeye bya Kiliziya ku Isi, kugira uruhare mu gutora Papa no kuba yaba Papa.

Agiye guhindurirwa imyambaro

Mgr Kambanda nyuma yo kugirwa Cardinal, agiye guhindurirwa imyambaro aho azajya yambara imyambaro y’umutuku igihe cyose. Ibyo byerekana ko yiteguye kumenera amaraso Kiliziya. Agomba guharanira kuvuga ukuri no kurwanya ubuyobe kabone n’iyo yahasiga ubuzima bwe.

Afite amahirwe yo kuba Papa

U Rwanda rubaye igihugu cya 24 kigize Cardinal muri Afurika, umugabane wa Afurika ukaba ugize aba-Cardinal 28 mu 133 bariho. Mgr Kambanda ari mu bafite imyaka mike kuko yavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 afite imyaka 62. Umuto muri bo yavutse mu 1967 akaba afite imyaka 53. Umukuru muri bo yavutse mu 1923 afite imyaka 97.

Mu gihe hagiye gutorwa Papa, abari munsi y’imyaka 80 nibo baba bemererwe kwitabira inama nkuru y’aba-cardinal (conclave) ariyo itorerwamo Papa. Bivuze ko na Mgr Kambanda mu gihe atararenza imyaka 80, afite ayo mahirwe yo kuba yatorwamo Papa.

Abaye Cardinal nyuma y’imyaka 30 ahawe ubupadiri na Papa

Mgr Kambanda Antoine ni umwe mu banyarwanda bahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo II tariki 8 Nzeri 1990 ubwo yasuraga u Rwanda. Uwamuhaye ubu-Papa yitabye Imana, ubu ni umutagatifu.

Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Mu 2018 nibwo yahawe kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali.

Azimikwa ku munsi ukomeye kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Aba ba-cardinal 13 bashya bazimikirwa i Roma ku wa 28 Ugushyingo 2020. Ni itariki ikomeye kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuko ariyo yizihirizwaho amabonekerwa y’i Kibeho yabaye tariki 28 Ugushyingo 1981, ubwo Bikira Mariya yabonekeraga abakobwa b’abanyarwanda, agatanga ubutumwa.

Musenyeri Kambanda agizwe Cardinal nyuma y'imyaka ibiri abaye Arkiyepisikopi wa Kigali

Ni umunsi wizihizwa ku rwego rukomeye ndetse uretse ko uyu mwaka bishobora gukomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda Coronavirus, uwo munsi abantu baturutse imihanda yose y’Isi bajya i Kibeho kwifatanya kwibuka ayo mabonekerwa no gusenga.

Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yakuze

Kuba u Rwanda rubonye Cardinal, umwe mu bashobora gutora Papa cyangwa bagatorwamo Papa, akaba umujyanama wa Papa ni amahirwe akomeye ariko ni icyerekana ko Kiliziya y’u Rwanda imaze gukomera.

Ni inyungu kuri Kiliziya y’u Rwanda ariko bikaba n’inyungu ku Rwanda nk’igihugu. Padiri Victor Amerika umwe mu babaye abanyeshuri ba Musenyeri Kambanda muri seminari Nkuru ya Nyakibanda, yavuze ko Kiliziya y’u Rwanda ibonye umuvugizi.

Yagize ati “Byerekanye ko Kiliziya y’u Rwanda ibaye Kiliziya nkuru. Igiye kuzamura iryo bendera ishinge ibirindiro mu guhamya Kristu. Ntabwo ari kuri Kiliziya Gatolika gusa ahubwo no ku Rwanda. U Rwanda rwavuzwe, rugiye kumenyekana ibyo ni ishema ryacu.”

“Kiliziya y’u Rwanda ibonye umuvugizi, igiye kujya ivuga rikijyana, tugiye kuba dufite umwe mu bacu uri ku cyicaro cya Kiliziya ku Isi ku buryo ibibazo by’u Rwanda bizajya biba ari ibibazo bihangayikishije Kiliziya ku Isi yose, ibyishimo by’u Rwanda bizajya biba ari ibyishimo byamenyekanye ku Isi hose.”

Mgr Kambanda azakorera he?

Umuntu wabaye Cardinal ashobora gukomereza ubutumwa mu gihugu cyangwa akajya i Roma ku cyicaro cya Kiliziya Gatolika. Bivuze ko mu gihe Papa amukeneye azajya amuhamagara ku nshingano yamuhaye.

Hari ubwo basabwa kujya i Roma kuyobora mu nzego zinyuranye za Kiliziya nko kuyobora Decastere, cyangwa se ibimeze nka Minisiteri muri Kiliziya n’ibindi. Hari nubwo aguma mu gihugu cye agakomeza inshingano yahawe, akajya yitabazwa bikenewe.

Aba-Cardinal bahita bajya i Roma ni abatowe badasanganywe inshingano zo kuyobora muri Kiliziya bakomokamo, naho Kambanda azakomeza kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Icyakora aba afite ibiro i Roma.

Nta nyito y’icyubahiro ya Cardinal iraboneka mu Kinyarwanda

Muri Kiliziya Gatolika, guhera kuri Musenyeri kuzamura ukagera kuri Papa, buri wese aba afite inyito y’icyubahiro ijyana n’urwego arimo. Niyo mpamvu Musenyeri bamuvuga babanje kuvuga “Nyiricyubahiro” naho Papa bakavuga “Nyirubutungane”.

Mu zindi ndimi na Cardinal agira inyito ye. Nko mu Gifaransa Mgr Kambanda bazajya bavuga ngo “Son Eminnence le Cardinal Antoine Kambanda, archevêquede Kigali”. Kubera ko nta wundi Cardinal u Rwanda rwigeze rubona, iyo nyito ntabwo ihari, bikaba bisaba ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda iyishaka.

Ese u Rwanda ntiruzongera kubaho rudafite Cardinal?

Ntabwo bivuze ko kuba u Rwanda rubonye Cardinal, bitegetswe ko igihe cyose n’iyo Mgr Kambanda yaba adahari ruzahabwa umusimbura ariko akenshi ibihugu byagize Cardinal ntibikunze kubaho bitamufite. Hari ubwo uwagiye mu mwanya w’uwabaye Cardinal na we akunze kumuba, nubwo atari itegeko ko Papa abigena gutyo.

Uwabaye Cardinal ashobora kubyamburwa?

Inyito ya Cardinal umuntu ayibana ubuzima bwe bwose ariko inshingano zo ashobora kuzamburwa mu gihe yakoze amakosa akomeye nko kuba yakurikiranwa n’inkiko ku byaha bikomeye cyangwa se aramutse ahuye n’uburwayi ku buryo adashobora gusohoza inshingano yahawe.

Musenyeri Kambanda niwe munyarwanda wa mbere ubaye Cardinal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .